1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Ni indirimbo y'ubukwe.
2Ndumva ibitekerezo byiza bindwaniramo,
reka nture umwami umuvugo nahimbye.
Nk'uko umwanditsi w'umuhanga aba yiteguye kwandika,
ni ko nanjye niteguye kuwuvuga.
3Uhebuje ubwiza abagabo bose,
ufite n'impano yo kuvuga neza,
ibyo bigaragaza ko Imana ihora iguha umugisha.
4Wa ntwari we, ambara inkota yawe.
Mbega ngo uragira ikuzo n'icyubahiro!
5Rambagirana icyubahiro ku ifarasi yawe utsinde,
ushyigikire ukuri n'ukwicisha bugufi n'ubutungane,
koresha ububasha bwawe ugaragaze ibigwi byawe bihambaye.
6Nyagasani, imyambi yawe iratyaye,
nihinguranye abanzi bawe,
ibihugu by'amahanga ubyigarurire.
7Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose,
abantu bawe ubategekesha ubutabera.
8Ukunda ubutungane ukanga ubugome,
ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta,
yakurobanuye muri bagenzi bawe igusendereza ibyishimo.
9Imyambaro yawe iratama imibavu n'ishangi n'umusagavu.
Mu ngoro yawe itatse amahembe y'inzovu,
humvikana indirimbo zigushimisha.
10Mu bagore b'iwawe ibwami harimo n'abakobwa b'abami.
Iburyo bwawe hari umwamikazi,
arimbishije imitako y'izahabu ihebuje izindi zose.
11Nawe mukobwa, huguka untege amatwi,
wikuremo igihugu cyanyu,
wikuremo n'ab'inzu ya so.
12Umwami aragukunda kubera uburanga bwawe.
Erega ni shobuja, umwikubite imbere!
13Abanyatiri bazakuzanira amaturo,
abakungu bo mu gihugu bagushakeho ubuhake.
14Umugeni w'umwami yinjiranye ikuzo,
ikanzu ye irimo indodo zikozwe mu izahabu,
15inshunda zayo zifite amabara menshi.
Bamuzanira umwami,
aza ashagawe n'abakobwa bagenzi be,
na bo bamurikirwa umwami.
16Binjira havuzwa impundu z'ibyishimo,
binjizwa mu ngoro y'umwami.
17Nyagasani, uzabyare abahungu,
bazagusimbure ku ngoma ya ba sogokuruza,
ubagire ibikomangoma bigenga igihugu cyose.
18Nanjye nzajya nkogeza,
uhore wibukwa uko ibihe bihaye ibindi.
Abanyamahanga na bo bajye bagusingiza iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.