Yeremiya 42 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abasigaye bagisha inama Yeremiya

1Abagaba b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye, basanga

2umuhanuzi Yeremiya baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tuguture amaganya yacu maze udusabire ku Uhoraho Imana yawe, twebwe twese itsinda ry'abasigaye. Twari benshi none dusigaye turi bake nk'uko ubyirebera.

3Dusabire kugira ngo Uhoraho Imana yawe atwereke aho tugomba kunyura, n'icyo tugomba gukora.”

4Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Nabyumvise. Ndambaza Uhoraho Imana yanyu nk'uko mubisabye, kandi icyo Uhoraho azansubiza cyose nzakibabwira nta cyo mbahishe.”

5Hanyuma babwira Yeremiya bati: “Uhoraho Imana yawe natubere umuhamya w'ukuri wizerwa, niba tutazumvira amabwiriza aguha ngo utubwire.

6Byatunezeza cyangwa bitatunezeza, tuzumvira Uhoraho Imana yacu ari we tugusaba ngo utwambarize. Byose bizatubera byiza nitumwumvira.”

Uhoraho asubiza isengesho rya Yeremiya

7Nuko hashize iminsi icumi Uhoraho avugana na Yeremiya.

8Hanyuma Yeremiya ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye,

9arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli mwantumyeho ngo mbasabire aravuze ati:

10‘Nimuguma muri iki gihugu nzabakomeza,

nzabakomeza sinzabarimbura.

Nzabareka mushikame sinzabahungabanya,

koko nababajwe n'ibyago nabateje.

11Nimureke gutinya umwami wa Babiloniya,

ntimumutinye ndi kumwe namwe,

ndi kumwe namwe nzabakiza.

12Nzabagirira imbabazi,

bityo umwami wa Babiloniya na we azazibagirira,

azabareka mugume mu gihugu cyanyu.’

13“Nyamara nimutumvira Uhoraho Imana yanyu mukavuga muti: ‘Ntabwo tuzaguma muri iki gihugu

14ahubwo tuzajya kuba mu Misiri, aho tutazongera kubona intambara cyangwa ngo twumve impanda, cyangwa ngo twongere gusonza.’

15None rero nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwe abacitse ku icumu bo mu Buyuda. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati:

‘Niba mwiyemeje kujya gutura mu Misiri,

16intambara mutinya izabasangayo,

inzara mutinya izabakurikirana ibatsindeyo.

17Abantu bose bazahungira mu Misiri bazicishwa inkota,

bazicwa n'inzara cyangwa icyorezo.

Nta n'umwe uzarokoka,

nta n'umwe uzahunga icyago nzabateza.’ ”

18Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nk'uko uburakari n'umujinya byanjye byasutswe ku bantu b'i Yeruzalemu, ni na ko bizabasukwaho nimujya mu Misiri. Muzaba ibivume mutere ubwoba abababona, muzaba urukozasoni, muzaba iciro ry'imigani kandi ntimuzagaruka muri iki gihugu ukundi.”

19Yeremiya yungamo ati: “Yemwe Bayuda mwacitse ku icumu, Uhoraho yarambwiye ati: ‘Ntimukwiriye kujya mu Misiri.’ Mumenye neza ko uyu munsi mbaburiye kuko

20mwakosheje. Mwantumye ku Uhoraho Imana yanyu murambwira muti: ‘Dusabire ku Uhoraho Imana yacu tumenye icyo avuga tuzagikore.’

21Ubu ndababwira ko mutakurikije ibyo Uhoraho Imana yanyu yantumye kubamenyesha.

22None rero mumenye ko muzicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, mu gihugu mushaka kujya kubamo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help