2 Petero 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kuza kwa Nyagasani

1Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

2Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho.

3Mbere ya byose mumenye ko mu minsi y'imperuka, hazaduka abakobanyi bakurikiza irari ryabo. Bazabakoba

4bagira bati: “Mbese ntiyasezeranye ko azaza? None se ubu ari he? Ba sogokuruza bacu baritārūye, nyamara kandi ibintu byose bimeze nk'uko byahoze kuva isi ikiremwa.”

5Abavuga batyo baba biyibagije ko kera Imana yavuze ijambo maze ijuru n'isi bikaremwa. Yaremye isi iyikuye mu mazi kandi ikoresheje amazi.

6Byongeye kandi amazi ni yo yarenze hejuru y'abari ku isi cya gihe akabahitana.

7Na none Ijambo ry'Imana ni ryo ryemeza ko ijuru n'isi by'ubu bibikiwe gutsembwa n'umuriro, umunsi abasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka.

8Ariko ncuti nkunda, hari ikintu kimwe mutagomba kwibagirwa: kuri Nyagasani, umunsi umwe ni nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ni nk'umunsi umwe.

9Nyagasani ntatinda gushyitsa amasezerano ye nk'uko bamwe babitekereza. Nyamara ni mwe yihanganira, adashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana.

10Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk'umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n'umuriro maze isi na yo n'ibiyirimo byose bitsembwe.

11Nuko rero ubwo byose bizayoyoka bityo, murumva ukuntu mukwiye kumera. Mbega ukuntu mugomba kuba abaziranenge mukubaha Imana,

12mutegereza uwo munsi w'Imana mukanawutebutsa! Uwo munsi ijuru rizagurumana, ibiririmo byose bishongeshwe n'icyokere cy'umuriro.

13Ariko nk'uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, iwabo w'ubutungane.

14None rero ncuti nkunda ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete ngo uwo munsi muzasangwe mu mahoro, nta mugayo ubariho cyangwa inenge.

15Mumenye yuko igituma Umwami wacu yihangana atyo, ari ukugira ngo mubone uko mukizwa. Ni na ko Pawulo umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akoresheje ubwenge Imana yamuhaye.

16Ni ko yanditse mu nzandiko ze zose, aho yavuze ibyerekeye ibyo ngibyo. Mu nzandiko ze hari amagambo amwe akomeye gusobanurwa, ku buryo abaswa n'abahindagurika bayasobanura amafuti nk'uko bagenza ibindi Byanditswe. Bityo bakizanira icyorezo.

17Nuko rero ncuti nkunda, muraburiwe. Mwirinde gukururwa n'ubuyobe bw'abantu b'indakoreka, butabatesha ibyo mwishingikirijeho.

18Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n'Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n'iteka ryose. Amina.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help