Ezekiyeli 35 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana ihana Abedomu

1Uhoraho arambwira ati:

2“Yewe muntu, hindukira uhange amaso imisozi ya Seyiri, maze uburire abayituye.

3Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Ngiye kubarwanya, mwa misozi ya Seyiri mwe.

Nzabibasira maze mbahindure ikidaturwa.

4Imijyi yanyu nzayihindura amatongo

kandi igihugu cyanyu kibe ubutayu.’

Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

5“Ntimwahwemye kuba abanzi b'Abisiraheli, mutuma bashirira ku icumu igihe bagwirirwaga n'ibyago, igihe igihano cy'ibyaha byabo cyari kigeze ku iherezo.

6Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana.

7Imisozi ya Seyiri nzayihindura ikidaturwa, nice buri wese uzahanyura.

8Imisozi yanyu nzayuzuzaho imirambo, kandi intumbi z'abaguye ku rugamba zuzure ku dusozi no mu bibaya, ndetse no mu mikokwe yose.

9Nzayihindura ikidaturwa iteka ryose, nta muntu uzongera gutura mu mijyi yanyu. Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

10“Muvuga ko Abayuda n'Abisiraheli ndetse n'ibihugu byabo ari ibyanyu, kandi ko muzabyigarurira. Nyamara nubwo bimeze bityo, jyewe Uhoraho nari Imana yabo.

11Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n'uburakari n'ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n'urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye.

12Ubwo ni bwo muzamenya ko jyewe Uhoraho numvise ibitutsi mwatutse imisozi ya Isiraheli, muvuga ngo yabaye ikidaturwa none turayigaruriye.

13Mwanyiraseho muransebya kandi narabyumvise.”

14Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Mwa misozi ya Seyiri mwe, nzabahindura ikidaturwa maze isi yose yishime.

15Uko mwishimiye ukurimbuka kw'Abisiraheli nagize umwihariko wanjye, ni ko nanjye nzabagenza. Mwa misozi ya Seyiri mwe ndetse n'igihugu cyose cya Edomu, muzahinduka ubutayu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help