2 Samweli 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abanyagibeyoni bihōrera

1Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara imara imyaka itatu ikurikiranye, Dawidi asenga Uhoraho amubaza icyayiteje. Uhoraho aramubwira ati: “Ni ukubera amaraso y'Abanyagibeyoni Sawuli n'ab'umuryango we bamennye.”

2Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n'Abayuda.

Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo.

3Arababaza ati: “Nabakorera iki? Nabaha cyiru ki kugira ngo musabire umugisha igihugu Uhoraho yaduhaye?”

4Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Ikibazo dufitanye na Sawuli n'umuryango we nticyarangizwa n'ifeza cyangwa izahabu, kandi nta n'uburenganzira dufite bwo kwihōrera mu Bisiraheli.”

Dawidi arababwira ati: “Noneho mumbwire icyo mushaka cyose nkibakorere.”

5Abanyagibeyoni baramubwira bati: “Sawuli yishe benshi muri twe, yashatse kutumara yiyemeza kudutsemba mu gihugu cyose cya Isiraheli.

6None nimuduhe abantu barindwi mu bamukomokaho tubicire imbere y'Uhoraho, tubate ku gasozi i Gibeya, iwabo wa Sawuli wari waratoranyijwe n'Uhoraho.”

Umwami aravuga ati: “Ndababahaye.”

7Ariko kubera indahiro Dawidi yari yararahiriye Yonatani mwene Sawuli mu izina ry'Uhoraho, ntiyatanga Mefibosheti umuhungu wa Yonatani akaba n'umwuzukuru wa Sawuli.

8Umwami afata Arumoni na Mefibosheti abahungu Sawuli yabyaranye na Risipa umukobwa wa Aya, afata n'abahungu batanu Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w'i Mehola.

9Bose uko ari barindwi abaha Abanyagibeyoni babicira icyarimwe ku musozi imbere y'Uhoraho, babata aho. Ubwo hari mu minsi yo gutangira gusarura ingano za bushoki.

10Risipa wa mukobwa wa Aya afata ibigunira, abisasa ku rutare hafi y'iyo mirambo, aguma aho kuva icyo gihe kugeza ubwo Uhoraho yagushirije imvura. Ku manywa yirukanaga ibisiga bije kurya iyo mirambo, nijoro akirukana inyamaswa.

11Baza kubwira Dawidi icyo Risipa umukobwa wa Aya akaba n'inshoreke ya Sawuli yakoze.

12Dawidi ajya i Yabeshi y'i Gileyadi, yaka abakuru baho amagufwa ya Sawuli n'ay'umuhungu we Yonatani. Abaturage baho bari baribye imirambo yabo i Betishani, aho Abafilisiti bari barayimanitse bamaze kubicira i Gilibowa.

13Nuko bazana ayo magufwa, bayakoranyiriza hamwe n'aya ba bandi barindwi bishwe,

14yose bayahamba hamwe na Kishi se wa Sawuli i Sela mu ntara y'Ababenyamini. Bamaze kurangiza ibyo byose nk'uko umwami yabitegetse, Imana yumva amasengesho yabo.

Dawidi yongera kurwana n'Abafilisiti(1 Amateka 20.4-8)

15Abafilisiti bongera gutera Abisiraheli. Dawidi atabarana n'ingabo ze, bararwana kugeza ubwo Dawidi yananiwe.

16Nuko Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Ishibi-Benobu ashaka kwica Dawidi. Yari afite icumu ry'umuringa ripima ibiro bitatu n'igice, yambaye n'inkota nshya ku itako.

17Ariko Abishayi mwene Seruya agoboka Dawidi, yica uwo Mufilisiti. Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Turahire ko utazongera gutabarana natwe, hato utazazimya umuryango wa Isiraheli.”

18Ikindi gihe urugamba rwongera kuremera i Goba hagati y'Abisiraheli n'Abafilisiti, Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Safu.

19Mu kindi gitero cyakurikiyeho aho i Goba, Elihanani mwene Yayiri w'i Betelehemu yica Goliyati w'i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk'igiti cy'ikumbo.

20Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w'intwari muremure kandi munini wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n'amano atandatu kuri buri kirenge.

21Nuko atuka Abisiraheli, maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica.

22Abo Bafilisiti barebare kandi banini uko ari bane bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n'ingabo ze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help