Zaburi 115 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ikuzo ni iry'Uhoraho

1Uhoraho, ntube ari twe uha ikuzo,

ntube ari twe uriha,

ube ari wowe uryihesha kubera ineza n'umurava ugira.

2Kuki abanyamahanga bakwigamba bati:

“Imana yabo ibamariye iki?”

3Imana yacu iganje mu ijuru,

ibyo ishaka byose irabisohoza.

4Naho ibigirwamana byabo bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,

byacuzwe n'abantu buntu.

5Bifite umunwa ariko ntibivuga,

bifite amaso ariko ntibirora,

6bifite amatwi ariko ntibyumva,

bifite amazuru ariko ntibihumurirwa,

7bifite intoki ariko ntibikabakaba,

bifite amaguru ariko ntibigenda,

imihogo yabyo na yo ntigira ijwi.

8Ababirema bahwanye na byo,

ubyiringira wese na we ahwanye na byo.

9Mwa Bisiraheli mwe, nimujye mwiringira Uhoraho.

“Ni Umutabazi w'Abisiraheli n'ingabo ibakingira.”

10Mwa bakomoka kuri Aroni mwe, nimujye mwiringira Uhoraho.

“Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.”

11Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimujye mumwiringira.

“Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.”

12Uhoraho aratuzirikana azaduha umugisha,

azaha umugisha abakomoka kuri Isiraheli,

azaha umugisha abakomoka kuri Aroni,

13azaha umugisha abamwubaha,

azawuha aboroheje n'abakomeye.

14Uhoraho nabahe kugwira,

nabagwize mwebwe n'abana banyu.

15Uhoraho nabahe umugisha,

nawubahe we waremye ijuru n'isi.

16Ijuru ni iry'Uhoraho,

naho isi yayigabiye bene muntu.

17Abapfuye si bo basingiza Uhoraho,

abagiye ikuzimu ntibamusingiza.

18Ahubwo twebwe abazima dusingiza Uhoraho,

turamusingiza kuva ubu kugeza iteka ryose.

Haleluya!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help