Mwene Siraki 32 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kumenya uko wifata mu birori

1Niba ari wowe ushinzwe kuyobora ibirori ntukikuze,

ujye uba umutumirwa nk'abandi,

ujye ubakira ahasigaye wicare.

2Nurangiza umurimo washinzwe uzicare,

uzicare wishime hamwe na bo,

bityo ushimirwe umurimo washoje neza.

3Niba usheshe akanguhe wemerewe gufata ijambo,

nyamara ujye uvuga ibyo uzi,

ntukarogoye ibirori.

4Niba hari ijambo rivugwa ntukarirogoye,

ntukivuge ibigwi mu gihe kitari cyo.

5Igitaramo mu birori banywamo divayi,

ni nk'ibuye ry'agaciro riri ku mutako w'izahabu.

6Indirimbo inyuze amatwi iherekejwe na divayi,

ni nk'ibuye ry'agaciro ritatse ku mpeta y'izahabu.

7Niba uri umusore ujye ufata ijambo igihe ari ngombwa,

ntukarenze incuro ebyiri keretse ubisabwe.

8Igihe uvuga ujye uhina amagambo,

ujye ugaragaza ko uzi ibyo uvuga ukamenya no guceceka.

9Igihe uri kumwe n'abanyacyubahiro ntukireshyeshye na bo,

igihe uri kumwe n'abasheshe akanguhe ujye uvugana ubushishozi.

10Uko umurabyo ubanziriza inkuba,

ni na ko umuntu wiyoroshya ashimwa ataragira icyo avuga.

11Igihe cyo gutaha nikigera ujye uhaguruka bwangu,

ujye wihutira gutaha ureke gutinda mu mayira.

12Nugera iwawe ujye wishimisha uko ushaka,

ariko ujye wirinda gucumura uvugana ubwirasi.

13Muri ibyo byose ujye ushimira Umuremyi,

ni we wakugwijeho ibyiza bye.

Kubaha Uhoraho

14Uwubaha Uhoraho yemera inyigisho ze,

aha umugisha ababyuka bamushakashaka.

15Ushaka kumenya Amategeko arayasobanukirwa,

nyamara abera umutego umuntu uriganya.

16Abubaha Uhoraho bazamenya icyo Imana ishaka,

ibikorwa byabo byiza bizarabagirana nk'urumuri.

17Umunyabyaha ntiyemera guhanwa,

Amategeko ayasobanura akurikije ibyifuzo bye.

18Umunyabwenge abanza gushishoza,

nyamara umugome cyangwa umwirasi bo nta cyo batinya.

19Ntukagire icyo ukora utabanje gushishoza,

bityo ntuzicuza ibyo wakoze.

20Ntugakurikire inzira irimo inzitizi,

bityo ntuzasitara ku mabuye.

21Ntukiringire inzira utazi neza,

22ujye uzirikana ibizakugwirira.

23Ujye witondera ibyo ugiye gukora byose,

ni ko kubahiriza Amategeko y'Imana.

24Umuntu uyakurikiza yita ku mabwiriza yayo,

uwiringira Uhoraho nta kibi kizamubaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help