1Nyuma haje umuhanuzi Eliya aza ameze nk'umuriro,
ijambo rye ryagurumanaga nk'ifumba y'umuriro.
2Yateje Abisiraheli inzara,
kubera ishyaka yari afitiye Uhoraho abantu benshi barapfuye.
3Ku bw'ijambo ry'Uhoraho yabujije imvura kugwa,
yamanuye umuriro wo mu ijuru incuro eshatu zose.
4Eliya we, mbega ngo ibitangaza wakoze biraguhesha ikuzo!
Nta wundi muntu ukwiriye kwirata nkawe.
5Ku bw'ijambo ry'Usumbabyose wazuye umuntu wari wapfuye,
waramuzuye umukura ikuzimu.
6Watsinze abami urabarimbura,
abantu bakomeye wabateje indwara.
7Kuri Sinayi wumvise imiburo y'Uhoraho,
kuri Horebu wumvise atangaza umugambi we wo guhana.
8Ni wowe wimitse abami ngo basohoze uwo mugambi,
washyizeho abahanuzi kugira ngo bagusimbure.
9Wajyanywe mu ijuru muri serwakira y'umuriro,
yajyanywe mu igare rikururwa n'amafarasi y'umuriro.
10Ibyanditswe bivuga ko wari witeguye igihe cyagenwe,
wari witeguye gucubya uburakari bw'Uhoraho butaragurumana,
wagombaga kunga umubyeyi n'abana be,
wagombaga guhuza imiryango y'Abisiraheli.
11Hahirwa abariho bazakubona,
hahirwa n'abapfuye bafite urukundo.
Koko natwe twese tuzabaho.
Elisha12Eliya amaze kuzimirira muri ya serwakira,
Elisha yahise asenderezwa umwuka wari muri Eliya.
Igihe cyose Elisha yabayeho nta mutware n'umwe wigeze amutera ubwoba,
nta n'umuntu wari amufiteho ububasha.
13Elisha nta kintu na kimwe cyamunaniraga,
amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura.
14Mu buzima bwe yakoze ibitangaza,
nyuma y'urupfu rwe, ibikorwa bye byabaye akataraboneka.
15Nyamara Abisiraheli ntibagarukiye Imana,
ntibaretse gukora ibyaha,
ntibabiretse kugeza ubwo bajyanywe ho iminyago kure y'igihugu cyabo,
batatanyirijwe ku isi hose.
16Mu Buyuda hasigaye abantu bake cyane,
bategetswe n'umwami ukomoka kuri Dawidi.
Bamwe mu bami b'u Buyuda bakoze ibinogeye Imana,
nyamara abandi barushijeho gucumura.
Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Ezayi17Hezekiya yubatse Yeruzalemu arayikomeza,
yarayikomeje ayiyoboramo amazi,
yacukuye urutare yubakamo ibigega by'amazi.
18Ku ngoma ye Senakeribu yateye Yeruzalemu,
yohereje umugaba mukuru w'ingabo ze,
yateye Siyoni afite agasuzuguro kenshi.
19I Yeruzalemu abantu bacitse intege baradagadwa,
bagize imibabaro nk'iy'umugore uri ku nda.
20Nyamara batakambiye Uhoraho nyir'impuhwe,
bamutakambiye bamutegeye amaboko,
Nyir'ubutungane yabumvise ari mu ijuru,
yohereje Ezayi arabarokora.
21Uhoraho yashenye inkambi y'ingabo z'Abanyashūru,
Umumarayika we yarabatsembye.
22Koko rero Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho,
yakurikije cyane imigenzereze ya sekuruza Dawidi,
yagenje nk'uko umuhanuzi Ezayi yari yarabimutegetse.
Ezayi yari umuhanuzi w'ikirangirire,
yaranzwe no guhanura ukuri.
23Mu gihe cye yashubije izuba inyuma,
yongereye umwami igihe cyo kubaho.
24Ku bwa Mwuka Ezayi yabonye iherezo ry'ibihe,
yahumurije abaririraga Siyoni.
25Yatangaje ibizaba mu iherezo ry'ibihe,
yahishuye ibyari ibanga mbere y'uko biba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.