1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubaha,
3muzantambire ibitambo bitwikwa, byaba ibikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhigura umuhigo, cyangwa iby'ubushake cyangwa ibigenewe iminsi mikuru. Muzantambire inka cyangwa intama cyangwa ihene, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.
4Buri gitambo mujye mukinturana n'ituro ry'ibinyampeke, rigizwe n'ikiro kimwe cy'ifu nziza ivanze na litiro y'amavuta y'iminzenze,
5na litiro ya divayi y'ituro risukwa rigendana na buri mwana w'intama, cyangwa w'ihene watambwe ho igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa icy'umusangiro.
6Nimutamba impfizi y'intama, mujye muyinturana n'ituro ry'ibinyampeke rigizwe n'ibiro bibiri by'ifu nziza ivanze na litiro n'igice y'amavuta,
7na litiro n'igice ya divayi y'ituro risukwa, impumuro yabyo izanshimisha.
8Nimuntambira ikimasa ho igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'umusangiro,
9mujye mukinturana n'ituro ry'ibinyampeke, rigizwe n'ibiro bitatu by'ifu nziza ivanze na litiro ebyiri z'amavuta,
10na litiro ebyiri za divayi z'ituro risukwa. Impumuro y'ibyo bitambo bitwikwa izanshimisha.
11Ayo ni yo maturo aturanwa n'igitambo cy'ikimasa cyangwa icy'impfizi y'intama, cyangwa icy'umwana w'intama cyangwa uw'ihene.
12Uko umubare w'ibitambo uziyongēra, ni ko muzongera n'uw'amaturo agendana na byo.
13“Abisiraheli bose bajye bakurikiza ayo mabwiriza igihe bantambira ibitambo bitwikwa, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.
14Umunyamahanga uje gutura muri mwe cyangwa uhafite ibisekuruza byinshi, nashaka kuntambira igitambo gitwikwa kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, na we ajye agenza nkamwe.
15Mwebwe n'abanyamahanga batuye muri mwe, muzajya mugengwa n'amategeko amwe uko ibihe biha ibindi. Ayo mategeko yanjye abanyamahanga bajye bayakurikiza kimwe n'Abisiraheli.
16Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'amategeko amwe n'amateka amwe.”
Ituro ry'imigati17Uhoraho ategeka Musa
18kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubajyanamo
19mugakora imigati, mujye mukuraho umugabane wo kuntura.
20Uko muzakora imigati mu ifu nshya mujye mufataho umwe muwunture, nk'uko muzantura umugabane w'ingano mumaze guhūra.
21Muzajye muntura uwo mugati ukozwe mu ifu nshya, uko ibihe biha ibindi.”
Ibitambo byo guhongerera ibyaha bitagambiriwe22Uhoraho arakomeza ati: “Dore amabwiriza muzakurikiza nimuramuka muciye ku itegeko ryose nabahaye mbinyujije kuri Musa, mukabikora mutabigambiriye,
23yaba mwebwe cyangwa abazabakomokaho:
24niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bajye bakoranira hamwe bantambire ikimasa cy'igitambo gikongorwa n'umuriro kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, bagiturane n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa, bantambire n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha.
25Umutambyi ahongerere icyaha cy'Abisiraheli bose, nanjye nzabababarira kuko bagikoze batabigambiriye, kandi bakaba bantambiye igitambo gikongorwa n'umuriro n'icyo guhongerera ibyaha.
26Kubera ko mwese muzaba mwarancumuyeho, Abisiraheli kimwe n'abanyamahanga batuye muri mwe, nzabababarira mwese.
27“Niba ari umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, ajye azana inyagazi y'ihene itarengeje umwaka y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.
28Umutambyi ahongerere icyo cyaha uwo muntu yakoze atabigambiriye, nanjye nzamubabarira.
29Ari Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe wakoze icyaha atabigambiriye, ajye akurikiza ayo mategeko.
30“Ariko Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nakora icyaha yabigambiriye azaba anshebeje, azacibwe mu Bisiraheli.
31Azahanishwe gucibwa, kuko azaba yasuzuguye ijambo ryanjye kandi akica amatageko yanjye.”
Umuntu watoraguye inkwi ku isabato yicwa32Abisiraheli bakiri mu butayu, umwe muri bo yafashwe atoragura inkwi ku isabato.
33Bamujyana imbere ya Musa na Aroni n'ikoraniro ry'Abisiraheli.
34Na bo bamuha abamurinda kuko batari bazi igihano kimukwiriye.
35Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Uyu muntu akwiriye kwicwa! Abisiraheli bose bamujyane inyuma y'inkambi bamwicishe amabuye.”
36Bamugenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, bamujyana inyuma y'inkambi bamutera amabuye arapfa.
Incunda z'imyambaro37Uhoraho ategeka Musa
38kubwira Abisiraheli ati: “Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mutera incunda ku misozo y'imyambaro yanyu, mudodereho agashumi k'isine.
39Mujye mwambara imyambaro ifite bene izo ncunda. Uko muzibonye muzajya mwibuka amategeko yanjye muyakurikize. Bizabarinda kumpemukira mutwarwa n'ibintu bibi mutekereza cyangwa mubona.
40Bityo muzajya muzirikana amabwiriza yanjye yose muyakurikize, mumbere abaziranenge.
41Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.