1Igisigo gihanitse cya Dawidi. Ni isengesho yasenze igihe yahungiraga mu buvumo.
2Ndatabaza Uhoraho ndanguruye ijwi,
koko ndatakambira Uhoraho ndanguruye.
3Ndamutura amaganya yanjye,
amakuba yanjye nyamumenyeshe.
4Uhoraho, dore ncitse intege,
inzira nyuramo abanzi bayitezemo imitego,
nyamara wowe uzi aho nkwiye kunyura.
5Reba iburyo bwanjye witegereze,
simfite umuntu undengera,
simfite aho mpungira nta n'umuntu unyitaho.
6Uhoraho, ni wowe ntabaza,
narakubwiye nti: “Uri ubuhungiro bwanjye,
ni wowe gusa mfite kuri iyi si.”
7Tega amatwi wumve gutaka kwanjye,
koko mfite intege nke cyane,
unkize abantoteza kuko bandusha imbaraga.
8Meze nk'uri muri gereza unkuremo,
unkuremo kugira ngo mbone uko ngushimira.
Ubwo ni bwo nzagushimira ineza wangiriye,
nyigushimire nkikijwe n'intungane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.