1Ku ngoma ya Ahazi umwami w'u Buyuda, akaba mwene Yotamu n'umwuzukuru wa Uziya, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya akaba n'umwami wa Isiraheli, bashatse gutera Yeruzalemu nyamara ntibabishobora.
2Babwira abo mu nzu ya Dawidi bati: “Abanyasiriya bifatanyije n'Abisiraheli.” Nuko Ahazi n'ingabo ze bagira ubwoba, bahinda umushyitsi bamera nk'ibiti bihungabanywa n'umuyaga.
3Nuko Uhoraho abwira Ezayi ati: “Jyana n'umuhungu wawe Sheyari-Yashubu, musange Ahazi ku mpera z'umuyoboro ujyana amazi mu kizenga cyo haruguru, ku nzira igana ku murima w'Abameshi.
4Umubwire uti: ‘Humura! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kubera uburakari bwa Resini umwami wa Siriya n'ubwa mwene Remaliya, bombi ni nk'udufumba tubiri ducumbeka.
5Nzi ko Abanyasiriya, na Peka n'Abisiraheli bafite umugambi wo kugutera.’
6Baravuga bati: ‘Nimuze dutere u Buyuda, tubatere ubwoba maze tubigarurire, twimike mwene Tabēli ababere umwami.’ ”
7Nyamara Nyagasani Uhoraho aravuze ati:
“Ibyo ntibizashoboka, ntibiteze kubaho.
8Damasi ni umurwa wa Siriya,
Resini ni we mutware w'i Damasi,
nyamara mu myaka itarenga mirongo itandatu n'itanu Abisiraheli bazatatana,
ntibazongera kwitwa igihugu.
9Samariya ni umurwa wa Isiraheli,
mwene Remaliya ni we mutware wa Samariya.
Nimutizera Uhoraho ntimuzakomera.”
Emanweli10Uhoraho yongera kubwira Ahazi ati:
11“Saba Uhoraho Imana yawe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa icyo hejuru mu ijuru.”
12Ahazi arasubiza ati: “Oya nta cyo nzasaba, sinshaka kugeregeza Uhoraho.”
13Nuko Ezayi aramubwira ati: “Tega amatwi, muryango wa Dawidi. Mbese kugerageza abantu byaba bitabahagije mukaba mushaka no kugerageza Imana yanjye?
14Noneho rero Uhoraho ubwe azabaha ikimenyetso: dore umukobwa azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu, azitwa Emanweli, risobanurwa ngo: ‘Imana iri kumwe natwe’.
15Uwo mwana azatungwa n'amata n'ubuki, kugeza igihe azamenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza.
16Mbere y'uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, ibihugu bya ba bami bombi baguteraga ubwoba, bizahinduka amatongo.
17Naho wowe n'umuryango wawe na bene wanyu, Uhoraho azabateza iminsi mibi itigeze ibaho, kuva igihe Isiraheli yitandukanyije n'u Buyuda.” Azabateza umwami wa Ashūru.
Igitero n'ingaruka zacyo18Icyo gihe Uhoraho azahamagara Abanyamisiri,
bazaza bameze nk'isazi zo ku ruzi rwa Nili,
azahamagara n'Abanyashūru baze bameze nk'inzuki.
19Abo Banyamisiri n'Abanyashūru bazaza,
bazaza bameze nk'isazi n'inzuki zirunze mu mikokwe ihanamye,
bazatururira mu masenga yo mu bitare,
bazatururira n'ahari uduhuru n'inzuri hose.
20Icyo gihe Uhoraho azabogosha umusatsi,
azabogosha ubwoya bwo ku maguru n'ubwanwa,
azabogoshesha urwembe akodesheje hakurya y'uruzi rwa Efurati.
Urwo rwembe ni umwami wa Ashūru.
21Icyo gihe buri muntu azorora inka imwe n'ihene ebyiri.
22Nyamara ayo matungo azakamwa amata menshi,
abantu bazarya amavuta,
abazasigara mu gihugu bazarya amavuta n'ubuki.
23Icyo gihe kandi umurima urimo imizabibu igihumbi,
umurima wagurwa ibikoroto igihumbi by'ifeza,
uzameramo amahwa n'imifatangwe.
24Uzagerwamo gusa n'abahigi bitwaje imiheto n'imyambi,
igihugu cyose kizameramo amahwa n'imifatangwe.
25Ntibazagaruka guhinga ku misozi,
bazatinya amahwa n'imifatangwe,
iyo misozi izahinduka urwuri rw'inka n'intama.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.