1Hanyuma umumarayika wa gatanu avuza impanda, mbona inyenyeri ihanutse ku ijuru igwa ku isi, ihabwa urufunguzo rufungura ikuzimu.
2Imaze kuhafungura havamo umwotsi umeze nk'uw'itanura rinini cyane. Izuba n'ikirere bizimagizwa n'uwo mwotsi uva ikuzimu.
3Muri uwo mwotsi havamo inzige zikwira isi. Izo nzige zihabwa ubushobozi bumeze nk'ubw'igisimba bita indyanishamurizo.
4Zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi cyangwa ibiti cyangwa ikimera icyo ari cyo cyose, keretse abantu batateweho ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga.
5Izo nzige ntizemererwa kubica burundu, keretse kubica urubozo mu gihe cy'amezi atanu. Uburibwe zabateraga ni nk'ubwo umuntu yumva iyo ariwe n'indyanishamurizo.
6Muri iyo minsi abantu bazahamagara urupfu barubure. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
7Izo nzige zasaga n'amafarasi yiteguye kujya ku rugamba. Ku mitwe yazo wagira ngo zari zambaye amakamba y'izahabu, naho mu maso zari ziteye nk'abantu.
8Zari zifite ubwoya bumeze nk'imisatsi y'abagore itendera mu mugongo, naho amenyo yazo yari nk'ay'intare.
9Wagira ngo zambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma, kandi urusaku rw'amababa yazo rwari nk'urw'amagare menshi akururwa n'amafarasi agiye ku rugamba.
10Zari zifite imirizo irimo urubori, isa n'iy'indyanishamurizo. Muri iyo mirizo ni ho zakuraga ubushobozi bwo kugirira abantu nabi mu gihe cy'amezi atanu.
11Umwami w'izo nzige ni umumarayika ugenga ikuzimu, akitwa Murimbuzi – mu giheburayi ni Abadoni, naho mu kigereki ni Apoliyoni.
12Dore icyago cya mbere kirahise, kigiye gukurikirwa n'ibindi bibiri.
13Umumarayika wa gatandatu aherako avuza impanda, maze numva ijwi riturutse hagati y'amahembe ari mu mfuruka enye z'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana.
14Uwavugaga abwira uwo mumarayika wa gatandatu ufashe impanda ati: “Bohora ba bamarayika bane baboheye hafi y'uruzi rwitwa Efurati.”
15Nuko barababohora. Byari bigenwe ko abo bamarayika babohorwa kuri iyo saha y'uwo munsi, muri uko kwezi k'uwo mwaka, kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy'abatuye isi bose.
16Mbona n'abasirikari bahetswe n'amafarasi, numva bavuga umubare wabo ko ari miliyoni magana abiri.
17Dore uko neretswe ayo mafarasi n'abahetswe na yo: bari bambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma. Ayo makoti yari umutuku nk'uw'ikara ryaka n'ubururu nka safiro, n'umuhondo nk'amazuku. Imitwe y'amafarasi yasaga n'iy'intare, kandi mu minwa yayo havagamo umuriro n'umwotsi n'amazuku.
18Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byorezo bitatu: umuriro n'umwotsi n'ubumara bw'umuhondo byavaga mu minwa ya ya mafarasi.
19Ubushobozi bw'ayo mafarasi bwaturukaga mu minwa yayo no mu mirizo yayo. Imirizo yayo yasaga n'inzoka, yari ifite imitwe yakoreshaga kugira ngo igirire abantu nabi.
20Nyamara abantu bose basigaye batishwe n'ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n'ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende,
21habe ngo banihane ibyaha byabo byo kwica no kuroga, no gusambana no kwiba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.