Abalevi 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibitambo by'umusangiro

1Umuntu natamba inka ho igitambo cy'umusangiro yaba ikimasa cyangwa inyana, igomba kuba idafite inenge. Ajye ayizana imbere y'Ihema ry'ibonaniro.

2Azayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro.

3-4Kuri icyo gitambo cy'umusangiro, ajye akuraho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo rwose kimwe n'ityazo ry'umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

5Nuko abatambyi babitwikire ku rutambiro hamwe n'igitambo gikongorwa n'umuriro, bibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho.

6Umuntu natambira Uhoraho intama cyangwa ihene ho igitambo cy'umusangiro, yaba isekurume cyangwa inyagazi, igomba kuba idafite inenge.

7Niba ari intama, ajye ayizana imbere y'Ihema ry'Uhoraho.

8Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro.

9-10Kuri icyo gitambo cy'umusangiro ajye akuraho urugimbu rwacyo, umurizo wayo awucire mu imerero ryawo, akureho n'urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo rwose n'ityazo ry'umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

11Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho.

12Umuntu natamba ihene ho igitambo cy'umusangiro, ajye ayizana imbere y'Ihema ry'Uhoraho.

13Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro.

14-15Kuri icyo gitambo ajye akuraho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo rwose n'ityazo ry'umwijima, abiture Uhoraho ho ituro ritwikwa.

16Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho rifite impumuro imushimisha.

Urugimbu rwose ni urw'Uhoraho.

17Ntimukarye urugimbu cyangwa amaraso, iryo ni itegeko ridakuka. Muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help