1Musa na Aroni bakiri mu Misiri, Uhoraho arababwira ati:
2“Uku kwezi ni ko kuzababera ukwa mbere k'umwaka.
3Mubwire Abisiraheli ko ku itariki ya cumi y'uku kwezi, buri rugo rugomba gushaka umwana w'intama cyangwa w'ihene.
4Niba abo mu rugo rumwe ari bake ku buryo badashobora kumara iryo tungo, basangire n'ab'urugo baturanye. Bazahitemo iryo tungo bakurikije umubare w'abazarisangira.
5Bazahitemo isekurume y'intama cyangwa y'ihene itarengeje umwaka, kandi idafite inenge.
6Bazayigumane kugeza ku itariki ya cumi na kane y'uku kwezi. Ku mugoroba w'uwo munsi Abisiraheli bose bazice ayo masekurume.
7Bazafate ku maraso bayasīge ku mpande zose z'ibizingiti by'umuryango wa buri nzu, bazariramo iyo sekurume.
8Iryo joro bazarye inyama zokeje, bazirishe imigati idasembuye n'imboga zirura.
9Ntibazarye inyama mbisi cyangwa zitetse, ahubwo bazarye izokeje gusa. Bazotse itungo ryose uko ryakabaye, n'igihanga n'iminono n'ibyo mu nda.
10Ntibazagire inyama baraza, izizasigara bazazitwike.
11Bazazirye biteguye kugenda. Bazabe bakenyeye, bambaye inkweto, bafashe n'inkoni mu ntoki, kandi bazazirye vuba vuba. Uko ni ko bazanyizihiriza Pasika.
12“Iryo joro nzahita mu Misiri nice abahungu bose b'impfura, n'uburiza bwose bw'amatungo. Jyewe Uhoraho nzahinyuza ibigirwamana byose by'Abanyamisiri.
13Amaraso muzasīga ku miryango azagaragaza amazu muzaba murimo. Nimbona ayo maraso nzabahitaho he kugira icyorezo kibageraho, ubwo nzaba nica Abanyamisiri.
14Uwo munsi uzababere umunsi mukuru w'urwibutso rw'ibyo jyewe Uhoraho nabakoreye. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka.”
Iminsi mikuru y'imigati idasembuye15Uhoraho arakomeza ati: “Uwo munsi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, mumare iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Muri iyo minsi, umuntu uzarya umugati usembuye azacibwe mu Bisiraheli.
16Ku munsi wa mbere no ku wa karindwi w'icyo cyumweru, muzajye mugira ikoraniro ryo kundamya. Kuri iyo minsi yombi ntihakagire umurimo mukora, uretse uwo gutegura ibyo murya.
17“Muzajye mwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye, mwibuka umunsi nzaba nakuye imiryango yanyu mu gihugu cya Misiri. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka.
18Kuva ku itariki ya cumi na kane y'ukwezi kwa mbere nimugoroba, kugeza ku ya makumyabiri n'imwe y'uko kwezi nimugoroba, muzarye imigati idasembuye.
19Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, kuko umuntu uzarya umugati usembuye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, azacibwa mu Bisiraheli.
20Ntimuzarye rero imigati isembuye, aho muzaba mutuye hose muzarye imigati idasembuye.”
Pasika ya mbere21Musa akoranya abakuru bose b'Abisiraheli, arababwira ati: “Nimugende, buri rugo rutoranye intama cyangwa ihene, maze ruyice kugira ngo mwizihize Pasika.
22Amaraso yayo muyaregereze mu rweso, maze mufate umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo muwukozemo, hanyuma muyasīge ku mpande zose z'ibizingiti by'imiryango, kandi ntihagire n'umwe wo muri mwe usohoka kugeza mu gitondo.
23Uhoraho naza kwica Abanyamisiri akabona amaraso ku bizingiti by'imiryango yanyu, arihitira ye gutuma umumarayika urimbura yinjira mu mazu yanyu ngo abice.
24Mwebwe n'abazabakomokaho, muzubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi.
25Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho yabasezeranyije, muzakomeze uwo muhango.
26Abana banyu nibababaza bati: ‘Uwo muhango mukora usobanura iki?’,
27muzabasubize muti: ‘Turatambira Uhoraho igitambo cya Pasika, kitwibutsa ko Uhoraho yahise ku mazu y'Abisiraheli mu Misiri akaturokora, igihe yicaga Abanyamisiri.’ ”
Nuko Abisiraheli bose barunama baramya Uhoraho,
28hanyuma baragenda. Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yategetse Musa na Aroni.
Abana b'impfura bicwa29Mu gicuku Uhoraho yica abana b'impfura bose b'Abanyamisiri, kuva ku mpfura y'umwami uganje ku ngoma kugeza ku mpfura y'imfungwa iri muri gereza, yica n'uburiza bw'amatungo.
30Iryo joro umwami wa Misiri n'ibyegera bye ndetse n'Abanyamisiri bose barabyuka, bacura umuborogo kuko nta rugo na rumwe rutari rwapfushije umuntu.
31Butaracya umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimumvire mu gihugu mujyane n'Abisiraheli bose, mujye kuramya Uhoraho nk'uko mwabisabye.
32Nimujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mubyifuza, kandi muzansabire umugisha!”
33Abanyamisiri bashushubikanya Abisiraheli ngo babavire mu gihugu, kuko bavugaga bati: “Nimutagenda turashira.”
34Abisiraheli bafata amapanu yariho imigati idasembuye bari batangiye gutegura, bayapfunyika mu myenda yabo, bayatwara ku ntugu.
35Abisiraheli bari bagenje nk'uko Musa yababwiye, bari basabye Abanyamisiri imyambaro n'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu.
36Uhoraho yatumye Abanyamisiri bareba neza Abisiraheli, babaha ibyo babasabye. Uko ni ko Abisiraheli batwaye ubutunzi bw'Abanyamisiri.
Abisiraheli bava mu Misiri37Abisiraheli bavuye i Ramesesi bataha i Sukoti bagenda n'amaguru. Bari nk'ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n'abana,
38bajyana n'imikumbi myinshi n'amashyo menshi. Abantu benshi b'amoko atari amwe bajyana na bo.
39Ya mitsima bari batangiye gutegura bakiri mu Misiri, bayitekamo utugati tudasembuye kuko bari birukanywe mu Misiri huti huti, ntibabone uko bashaka impamba.
40Abisiraheli bamaze mu Misiri imyaka magana ane na mirongo itatu.
41Umunsi uheruka w'iyo myaka magana ane na mirongo itatu, ni ho ubwoko bw'Uhoraho bwavuye mu Misiri bukurikije imiryango yabwo.
42Ijoro ryabanjirije ukuvanwa mu Misiri kw'Abisiraheli, Uhoraho yarabarinze. Ni yo mpamvu ari ijoro ryeguriwe Uhoraho, kugira ngo bajye baryibuka uko ibihe bihaye ibindi.
Andi mabwiriza yerekeye Pasika43Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Dore amabwiriza yerekeye Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byagenewe Pasika.
44Niba mufite inkoreragahato mwaguze ikaba yarakebwe, izabiryeho.
45Umunyamahanga utuye muri mwe, ari ubakorera cyangwa uwikorera, ntazabiryeho.
46Ibya Pasika muzabirire mu nzu byateguriwemo, inyama z'igitambo ntimuzazisohokane, kandi ntimuzavune amagufwa yacyo.
47Ubwoko bwose bw'Abisiraheli bujye bwizihiza Pasika.
48Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kuyizihiza ku bwo kubaha Uhoraho, mujye mubanza mukebe abo mu rugo rwe bose b'igitsinagabo. Ni bwo azabarwa nk'Umwisiraheli agashobora kwizihiza Pasika. Ariko ntihakagire uw'igitsinagabo utakebwe uyiryaho.
49Abisiraheli n'abanyamahanga bazaba batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'itegeko rimwe.”
50Abisiraheli bose babigenza nk'uko Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni.
51Uwo munsi Uhoraho akura Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, akurije imiryango yabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.