Ukuvanwa mu Misri 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Muryamo

1Uhoraho ategeka Musa kujya kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.’

2Niwanga ko bugenda ugakomeza kubukumira,

3Uhoraho azateza icyorezo gikomeye amatungo yawe: amafarasi n'indogobe n'ingamiya, n'amashyo n'imikumbi.

4Icyo cyorezo kizagera ku matungo y'Abanyamisiri, ariko Uhoraho azahagarara ku y'Abisiraheli he gupfa na rimwe.

5Uhoraho yavuze igihe bizabera ati: ‘Ejo ni ho nzabikora mu gihugu cyawe.’ ”

6Bukeye Uhoraho akora ibyo yavuze, amatungo y'Abanyamisiri arapfa, ariko mu y'Abisiraheli ntihapfa na rimwe.

7Umwami agenzuye asanga mu matungo y'Abisiraheli nta na rimwe ryapfuye. Ariko akomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.

Ibisebe

8Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimujyane umurayi wo mu itanura wuzuye amashyi, maze Musa awutumurire imbere y'umwami.

9Uwo murayi uzatumuka nk'umukungugu ukwire mu Misiri hose, maze utere umuntu wese n'itungo ryose uzagwaho ibishyute bizaturikamo ibisebe.”

10Musa na Aroni bajyana umurayi wo mu itanura, maze Musa awutumurira imbere y'umwami. Utera abantu n'amatungo ibishyute biturikamo ibisebe.

11Nuko abanyabugenge ntibashobora kongera guhangana na Musa, kuko bari barembejwe n'ibishyute kimwe n'abandi Banyamisiri bose.

12Ariko Uhoraho anangira umutima w'umwami ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.

Urubura

13Uhoraho abwira Musa ngo azinduke ajye kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

14Naho ubundi wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe, ndabateza icyorezo gikomeye cyane. Ni bwo uzamenya ko ku isi nta wuhwanye nanjye.

15Mba naraguteje indwara ikakurimburana n'abantu bawe,

16ariko narakwihoreye kugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.

17Nyamara urakomeza kubuza ubwoko bwanjye kugenda.

18Ni cyo gituma ejo nk'iki gihe nzagusha urubura rukaze, rutigeze rugwa kuva Misiri yabaho kugeza ubu.

19None ubwire abantu bacyure amatungo yawe n'ibyo ufite hanze byose, babyugamishe. Urubura ruzica icyo ruzasanga hanze cyose, yaba umuntu cyangwa itungo.’ ”

20Bamwe mu byegera by'umwami bumvise ijambo ry'Uhoraho baratinya, bugamisha abagaragu babo n'amatungo yabo.

21Naho abatitaye ku ijambo ry'Uhoraho, babirekera mu gasozi.

22Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru, maze urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, rugwe ku bantu no ku matungo no ku bimera byose.”

23Musa atunga inkoni ye ku ijuru maze Uhoraho ahindisha inkuba, imirabyo irarabya, agusha urubura mu gihugu cya Misiri.

24Hagwa urubura rukomeye ruvanze n'imirabyo myinshi, bitigeze kubaho mu mateka ya Misiri.

25Mu gihugu cyose urubura rwica ibyari hanze byose, abantu n'amatungo, rwangiza n'imyaka yose yari mu mirima n'ibiti byose.

26Mu ntara ya Gosheni yari ituwe n'Abisiraheli ni ho honyine urubura rutaguye.

27Umwami wa Misiri ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Ubu bwo nacumuye, Uhoraho ni we uri mu kuri naho jye n'abantu banjye twarafuditse.

28None nimunsabire Uhoraho arekere aho gukubitisha inkuba no kugusha urubura, nanjye sinzongera kubabuza ndabareka mugende.”

29Musa aramusubiza ati: “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uhoraho mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n'urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy'Uhoraho.

30Nyamara nzi ko wowe n'ibyegera byawe mutarubaha Uhoraho Imana.”

31Urubura rwononnye ibimera bivamo ubudodo byari bifite uruyange, n'ingano za bushoki zari zeze.

32Ariko izindi ngano zitinda kwera nta cyo zabaye.

33Musa ava ibwami asohoka mu mujyi maze asenga Uhoraho amutegeye amaboko, inkuba n'urubura birekera aho, n'imvura irahita.

34Umwami abonye ko nta mvura n'inkuba n'urubura bikiriho, arongera aracumura. We n'ibyegera bye bakomeza kwinangira,

35ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Byagenze nk'uko Uhoraho yatumye Musa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help