1Ibirori by'ubukwe birangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, reba uko uhemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n'icyo umurengerezaho.”
2Tobiya aramusubiza ati: “Ese rwose data, ubu namuhemba ibingana iki? N'iyo namuha icya kabiri cy'ibyo twazanye nta cyo byaba bintubijeho.
3Dore yangaruye amahoro kandi yankirije umugore, yamfashije kuzana za feza kandi araguhumura. None se ibyo byose nabimuhembera ibingana iki?”
4Tobiti aramubwira ati: “Mwana wanjye, icya kabiri cy'ibyo mwazanye byose aragikwiye koko!”
5Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati: “Akira icya kabiri cy'ibyo twazanye byose bibe igihembo cyawe, maze ugende amahoro.”
6Nuko Rafayeli abajyana bombi ahiherereye arababwira ati: “Nimusingize Imana kandi muyamamaze mu bantu bose, kubera ibyiza byose yabakoreye. Nimusingize izina ryayo kandi muriririmbe. Mujye mumenyesha abantu bose ibikorwa byayo nk'uko bikwiye, kandi ntimugahweme kuyamamaza.
7Ni byiza kutamena ibanga ry'umwami, nyamara ni ngombwa kwamamaza ibikorwa by'Imana no kubitangaza nk'uko bikwiye.
“Nimwihatira gukora ibyiza, nta kibi kizabahangara.
8Ni byiza gusenga by'ukuri no gufasha abakene, aho kuba umukire uriganya. Ni byiza gufasha abakene, aho kurundanya izahabu.
9Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu kandi ikamukiza icyaha cyose. Abafasha abakene bazagira ubuzima burambye,
10naho abakora icyaha kandi bakarenganya abandi, baba biyānga.
11“Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nababwiye ko ari byiza kutamena ibanga ry'umwami, kandi ko ibikorwa by'Imana bikwiye kwamamazwa hose.
12Rafayeli abwira Tobiti ati: ‘Igihe wowe na Sara mwasengaga, ni jye washyikirije Nyagasani ibyo mwasabaga. Ndetse n'igihe wahambaga abapfu ni ko nabigenzaga.
13N'igihe utashidikanyije kugenda utariye ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo Imana yanyohereje kugira ngo nkugerageze,
14kandi yaranyohereje ngo mbakize wowe na Sara umukazana wawe.’
15Ni jye Rafayeli, umwe muri ba bamarayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye.”
16Nuko Tobiti na Tobiya barakangarana, bikubita hasi bubamye maze bashya ubwoba.
17Ariko Rafayeli arababwira ati: “Mwigira ubwoba! Nimugire amahoro kandi musingize Imana ubuziraherezo.
18Kuba ndi kumwe namwe si ku bushake bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Ni Yo mugomba gusingiza no kuririmba iteka.
19Muratekereza ko mwambonye ndya nyamara si ko biri, ahubwo mwari mumeze nk'abari mu nzozi.
20Igihe mukiri ku isi mugomba gusingiza Nyagasani Imana, mukamushima. Ubu nsubiye ku Uwanyohereje, namwe muzandike ibyababayeho byose.” Nuko arazamuka,
21bunamutse ntibongera kumubona.
22Hanyuma batangira gusingiza Imana barayiririmba, bayishima kubera ibikorwa bikomeye yabakoreye: umumarayika w'Imana yari yababonekeye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.