Zaburi 128 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ihirwe ry'abubaha Uhoraho

1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Hahirwa umuntu wese wubaha Uhoraho,

hahirwa umuntu ufite imigenzereze ishimisha Uhoraho.

2Dore nawe uzatungwa n'umurimo ukora,

uzahirwa ugubwe neza.

3Mu rugo rwawe, umugore wawe azororoka nk'umuzabibu urumbuka,

ameza yawe abahungu bawe bazayakikiza bameze nk'ingemwe z'iminzenze.

4Uko ni ko Uhoraho azaha umugisha umugabo umwubaha.

5Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni,

wirebere ihirwe rya Yeruzalemu igihe cyose ukiriho,

6wisazire ubonye abuzukuru bawe.

Amahoro nabe muri Isiraheli!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help