Zaburi 137 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ishavu ry'abajyanywe ho iminyago

1Twicaraga ku nkombe z'inzuzi zo muri Babiloniya,

twakwibuka Siyoni tukarira.

2Inanga zacu twazimanikaga mu biti byaho.

3Abatujyanye ho iminyago bahadusabiraga kubaririmbira,

abo badukandamizaga badusabaga kugaragaza ko twishimye,

bakavuga bati: “Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z'i Siyoni.”

4Ariko se twari kuririmba indirimbo z'Uhoraho dute?

Ese twari kuziririmbira mu mahanga?

5Yeruzalemu we, sinzakwibagirwa,

ninkwibagirwa nzamugare akaboko k'indyo.

6Yeruzalemu we, sinzakwirengagiza,

nintagukundwakaza ururimi rwanjye ruzafatane n'urusenge rw'akanwa.

7Uhoraho, uzirikane Abedomu,

uzirikane ibyo bavuze igihe i Yeruzalemu haterwaga,

baravuze bati: “Nimuhasenye,

nimuhasenye mugeze ku mfatiro zaho!”

8Babiloni we, nawe ntuzabura kurimburwa,

hahirwa uzakwitura ibibi watugiriye.

9Hahirwa uzafata ibibondo byawe akabihondagura ku rutare!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help