2 Samweli 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amunoni na Tamari

1Dore ibyabaye hanyuma y'ibyo: Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we ufite uburanga witwaga Tamari. Dawidi yari afite undi muhungu witwaga Amunoni, abengukwa Tamari.

2Ariko Tamari yari isugi ku buryo Amunoni atashoboraga kubonana na we, ibyo bibabaza Amunoni bituma yirwaza.

3Amunoni yari afite incuti y'incakura yitwaga Yonadabu mwene Shama, mukuru wa Dawidi.

4Yonadabu abaza Amunoni ati: “Ntiwambwira igituma buri munsi urushaho kumererwa nabi kandi uri umwana w'umwami?”

Amunoni aramusubiza ati: “Nkunda cyane Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

5Yonadabu amugira inama ati: “Ujye kuryama wirwaze, so naza kugusura umubwire uti: ‘Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yazana ibyokurya, akabitegurira imbere yanjye akangaburira.’ ”

6Nuko Amunoni araryama arirwaza. Se aje kumusura Amunoni aramubwira ati: “Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yaza akantegurira utugati tubiri, akangaburira.”

7Dawidi atuma kuri Tamari ngo ajye kwa musaza we Amunoni, amutegurire ibyokurya.

8Tamari ajyayo asanga musaza we aryamye, ategura utugati, adutekera imbere ye.

9Amwegereza isahani kugira ngo afungure, ariko Amunoni aranga aravuga ati: “Abantu bose nibasohoke bamve iruhande!” Bose barasohoka.

10Amunoni abwira Tamari ati: “Nzanira ibyokurya mfungurire mu cyumba cyanjye.”

Tamari afata twa tugati yateguye adushyīra musaza we mu cyumba.

11Akitumuhereza, Amunoni aramusingīra aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.”

12Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye, rwose wimfata ku ngufu! Ibyo birazira mu Bisiraheli, ni ubugoryi ntukabikore!

13Izo soni sinabona aho nzikwiza, kandi waba umwe mu bigoryi byo mu Bisiraheli. None genda unsabe umwami ntazanga kukunshyingira.”

14Ariko Amunoni yanga kumwumva, aryamana na we ku ngufu.

15Birangiye Amunoni amwanga urunuka, amugirira urwango rurenze kure urukundo yari yaramukunze. Nuko aramubwira ati: “Haguruka umvire aha!”

16Tamari aramubwira ati: “Ntibishoboka, kuko kunyirukana byaba ari bibi cyane kurusha ibyo umaze kunkorera!”

Amunoni yanga kumwumva,

17ahamagara umugaragu we aramubwira ati: “Vana uyu mukobwa aha umushyire hanze, uhite ukinga urugi!”

18Uwo mugaragu abigenza atyo.

Tamari yari yambaye ikanzu y'igiciro nk'uko abakobwa b'umwami bambaraga bakiri abāri.

19Nuko arayishishimura yitera ivu mu mutwe, yikorera amaboko agenda aboroga.

20Musaza we Abusalomu aramubaza ati: “Mbese ni musaza wawe Amunoni wagufashe ku ngufu? Mwana wa mama, wikwirirwa ubisakuza, ni musaza wawe kandi ntibitume uhagarika umutima.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'indushyi.

21Umwami Dawidi yumvise ibyabaye ararakara cyane.

22Abusalomu ntiyongera kuvugisha Amunoni, aramuzinukwa kuko yafashe mushiki we Tamari ku ngufu.

Amunoni yicwa

23Hashize imyaka ibiri, igihe Abusalomu yakemuzaga intama ze i Bāli-Hasori hafi y'umujyi wa Efurayimu, ahatumira bene se bose.

24Abusalomu ajya kubwira umwami ati: “Nyagasani, ndakemuza intama zanjye, none ndasaba ko wazana n'ibyegera byawe mu munsi mukuru.”

25Ariko umwami aramubwira ati: “Oya mwana wanjye, ntabwo twaza twese twaba tukuvunishije.” Abusalomu akomeza kumuhata, umwami aramuhakanira amusezeraho ati: “Genda amahoro.”

26Abusalomu aramubwira ati: “Noneho reka tujyane na mwene data Amunoni.”

Umwami aramubaza ati: “Kuki ushaka ko mujyana?”

27Abusalomu arahatiriza, umwami amwemerera kujyana na Amunoni n'abandi bahungu b'umwami bose.

28Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Nimubona Amunoni amaze gusinda nkababwira nti: ‘Nimumwice’, muhite mumwica. Ntimutinye, urupfu rwe ni jye ruzabazwa. Mukomere kandi mube intwari.”

29Abo bagaragu bica Amunoni nk'uko Abusalomu yabategetse. Abandi bana b'umwami babibonye, burira inyumbu zabo barahunga.

30Bakiri mu nzira, inkuru igera kuri Dawidi ngo “Abusalomu yishe abana b'umwami bose, ntihagira n'umwe urokoka.”

31Umwami ahita ahaguruka ashishimura imyambaro ye aryama hasi, n'abagaragu be bashishimura imyambaro yabo.

32Nyamara Yonadabu mwene Shama mukuru wa Dawidi aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwibwire ko abahungu bawe bose bishwe, ndumva ari Amunoni wenyine wapfuye, kuko Abusalomu yari yaramuhigiye igihe yafataga mushiki we Tamari ku ngufu.

33None nyagasani, we gukomeza guhagarika umutima ngo abahungu bawe bose bapfuye, ni Amunoni wenyine.”

34Abusalomu we yahise ahunga.

Umusore wari ku izamu i Yeruzalemu akebutse iburengerazuba, abona abantu benshi baturutse mu ibanga ry'umusozi.

35Yonadabu asanga umwami aramubwira ati: “Dore abahungu bawe baraje nk'uko nakubwiraga.”

36Akimara kuvuga atyo, abahungu b'umwami baba bageze aho baboroga, umwami n'abagaragu be na bo bararira cyane.

37Dawidi amara iminsi myinsi aririra Amunoni.

Abusalomu we ahungira kwa Talumayi mwene Amihudi umwami wa Geshuri,

38ahamara imyaka itatu.

39Dawidi amaze gushira agahinda ka Amunoni wapfuye, akumbura Abusalomu cyane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help