Mwene Siraki 46 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yozuwe na Kalebu

1Yozuwe mwene Nuni yari intwari ku rugamba,

yasimbuye Musa ku murimo w'ubuhanuzi.

Nk'uko izina rye ribivuga yerekana ubutwari akiza intore z'Uhoraho,

yatsinze abanzi bamurwanyaga atuza Abisiraheli muri gakondo yabo.

2Yagaragaje ikuzo ryinshi igihe arambuye ukuboko,

yarigaragaje igihe abangura inkota ye ayerekeje ku mijyi.

3Mbere ye nta muntu wigeze amurusha ubutwari,

koko ni we warwanye intambara z'Uhoraho.

4Ni we wategetse izuba rirahagarara,

ni we watumye umunsi wikuba kabiri.

5Igihe abanzi bari bamugose,

yatakambiye Usumbabyose Nyirububasha,

Uhoraho Umugengabyose yaramutabaye,

yaramutabaye agusha amahindu afite ingufu.

6Yozuwe yaguye gitumo abanzi,

yabatsembeye ku mumanuko wa Betihoroni.

Koko rero amahanga yakangaranyijwe n'intwaro ze zikomeye,

yamenye kandi ko yarwanaga intambara atumwe n'Uhoraho.

7Koko Yozuwe yumviraga Ushoborabyose,

igihe cya Musa yerekanye ko ari indahemuka.

We na Kalebu mwene Yefune bihagazeho imbere y'ikoraniro,

babujije abantu gucumura,

bityo bahosha imyivumbagatanyo yabo.

8Abo bombi ni bo barokotse,

ni bo barokotse mu bantu ibihumbi magana atandatu bagenzaga amaguru.

Nuko binjizwa mu gihugu cyabo gakondo,

igihugu gitemba amata n'ubuki.

9Uhoraho yahaye Kalebu imbaraga nyinshi,

yakomeje kugira imbaraga kugeza mu zabukuru,

ibyo batumye atera mu misozi miremire y'igihugu arahigarurira,

aho yahagize gakondo ye we n'abamukomokaho.

10Nuko Abisiraheli bose babona ko ari byiza,

babona ko ari byiza gukurikiza Amategeko y'Uhoraho.

Abacamanza(Abac 2.11-19)

11Abacamanza ni bo bakurikiyeho,

buri wese yamamaye mu buryo bwe,

ntibigeze bimūra Uhoraho ngo basenge ibigirwamana,

tujye tubibuka dushimira Imana.

12Nubwo amagufwa yabo akiri mu mva,

Imana nishyireho ababasimbura.

Abo bantu b'ibirangirire nibaherwe ubuzima bushya mu babakomokaho.

Samweli

13Samweli yakundwaga n'Uhoraho, akaba n'umuhanuzi we,

yashyizeho ubwami, atoranya abatware b'umuryango.

14Yaciraga rubanda imanza akurikije Itegeko ry'Uhoraho,

bityo Uhoraho agoboka abakomoka kuri Yakobo.

15Ubudahemuka bwe bwerekanye ko ari umuhanuzi w'ukuri,

amagambo ye yagaragazaga ko ari umushishozi w'ukuri.

16Igihe abanzi be bari bamugose yatakambiye Uhoraho Usumbabyose,

yaramutakambiye atamba umwana w'intama ho igitambo.

17Uhoraho yavuze ari mu ijuru,

yaravuze ijwi rye rihinda nk'inkuba.

18Yatsembye abategetsi b'i Tiri,

yatsembye n'ibikomangoma byose by'u Bufilisiti.

19Samweli ajya gupfa yarahiriye imbere y'Uhoraho,

yarahiriye n'imbere y'umwami ati:

“Nta muntu nigeze nyaga umutungo we habe n'inkweto ze.”

Habuze umuntu n'umwe umushinja.

20Samweli amaze gupfa yakomeje guhanura,

yatangarije umwami ko agiye kurimburwa.

Ijwi rye ryumvikaniye ikuzimu,

yahanuye ko ubugome bw'umuryango bugiye guhongererwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help