1Ntukishingikirize ku mutungo wawe,
ntukibwire ko wihagije.
2Ntugatwarwe n'ibyifuzo byawe n'imbaraga zawe,
ntugakurikize irari ry'umutima wawe.
3Ntukavuge ko ntawe ugutegeka,
koko Uhoraho yazaguhana nta kabuza.
4Ntukavuge ko wakoze icyaha ntibigire icyo bigutwara,
ujye wibuka ko Uhoraho azi kwihangana.
5Nukomeza gucumura ntuzizere imbabazi ze.
6Ntukibwire uti: “Imbabazi ze ni nyinshi,
azambabarira ibyaha byinshi nakoze.”
Koko Uhoraho agira impuhwe ariko kandi agira n'uburakari,
umujinya we azawumarira ku banyabyaha.
7Ntuzatindiganye kugarukira Uhoraho,
ntukabigire iby'ikindi gihe.
Koko uburakari bw'Uhoraho bushobora guhita bugurumana,
bityo igihe cyo guhanwa ukazarimbuka.
8Ntukiringire ubukungu bw'amahugu,
igihe cy'amakuba nta cyo buzakumarira.
Kwirinda uburyarya9Ntukagosorere ingano mu muyaga uwo ari wo wose,
ntukanyure mu mayira ubonye yose,
ntukamere nk'umunyabyaha urangwa n'uburyarya.
10Ujye ugira ibitekerezo bihamye,
ujye uvuga ijambo uzasubiraho.
11Ujye ushishikarira kumva,
nyamara ntukihutire gusubiza.
12Niba hari icyo uzi usubize mugenzi wawe,
nyamara niba nta cyo wicecekere.
13Imvugo y'umuntu igaragaza agaciro ke cyangwa ikamusuzuguza,
ururimi rw'umuntu rushobora gutuma arimbuka.
14Ujye wirinda kwitwa inzimuzi,
amagambo yawe ntakagire uwo abera umutego,
koko igisambo kizakorwa n'isoni,
indyarya na yo izahanwa bikomeye.
15Ntugacumure haba mu bikomeye cyangwa mu byoroheje,
ntukange incuti yawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.