Ibarura 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwami wa Mowabu atumira Balāmu

1Abisiraheli barakomeza baragenda, bashinga amahema mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.

2Umwami wa Mowabu witwaga Balaki mwene Sipori, amenya ibyo Abisiraheli bagiriye Abamori byose.

3Abamowabu babonye ubwinshi bw'Abisiraheli, baratinya bashya ubwoba.

4Nuko babwira abakuru b'Abamidiyani bati: “Abisiraheli bazamaraho ibihugu bidukikije, nk'uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.”

Umwami Balaki

5yohereza intumwa kuri Balāmu mwene Bewori, wari i Petori hafi y'uruzi rwa Efurati. Balāmu akomoka muri ako karere. Izo ntumwa zatumwe kumubwira ziti: “Dore hari abantu bavuye mu Misiri bayogoje ibihugu, ndetse bari hafi kugera iwanjye.

6None ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko, ahari byatuma nshobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu cyanjye. Nzi yuko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo uvumye akaba ikivume.”

7Abakuru b'Abamowabu n'Abamidiyani bagenda bajyanye ibyo guha Balāmu, kugira ngo avume Abisiraheli. Bageze iwe bamubwira ubutumwa bwa Balaki.

8Balāmu arababwira ati: “Nimurare hano, ejo nzabamenyesha icyo Uhoraho ari bumbwire.” Nuko abatware ba Mowabu barara iwe.

9Iryo joro Imana ibaza Balāmu iti: “Abo bantu bari iwawe ni bande?”

10Balāmu arasubiza ati: “Balaki mwene Sipori umwami wa Mowabu yabantumyeho ati:

11‘Dore hari abantu bavuye mu Misiri bayogoje ibihugu. None ngwino ubamvumire, ahari byatuma nshobora kubarwanya nkabirukana.’ ”

12Imana ibwira Balāmu iti: “Ntuzajyane na bo kandi ntuzavume abo bantu, kuko nabahaye umugisha.”

13Bukeye Balāmu abwira intumwa za Balaki ati: “Nimwitahire kuko Uhoraho yanze ko tujyana.”

14Abatware ba Mowabu barahaguruka basubira kwa Balaki baramubwira bati: “Balāmu yanze ko tuzana.”

15Balaki atuma abandi batware barusha aba mbere ubwinshi n'icyubahiro.

16Bageze kwa Balāmu baramubwira bati: “Balaki mwene Sipori aravuze ati: ‘Ntihagire ikikubuza kunyitaba,

17kuko nzaguhemba bishimishije kandi icyo uzansaba cyose nzakigukorera. None rero ngwino umvumire abo bantu.’ ”

18Balāmu asubiza intumwa za Balaki ati: “N'aho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye ingoro ye, sinaca ku itegeko ry'Uhoraho Imana yanjye.

19Namwe nimurare hano, kugira ngo ndebe ko hari ikindi Uhoraho ari bumbwire.”

20Iryo joro Imana ibwira Balāmu iti: “Ubwo abo bantu baje kuguhamagara muzajyane, ariko uzakore icyo nzakubwira gusa.”

Indogobe ya Balāmu

21Bukeye Balāmu ategura indogobe ye, ajyana n'abatware ba Mowabu

22ahetswe n'indogobe ye, aherekejwe n'abagaragu be babiri. Ariko Imana ibonye agiye irarakara, yohereza umumarayika wayo ngo amutangīre.

23Indogobe ibonye umumarayika w'Uhoraho ahagaze mu nzira afashe inkota mu ntoki, irakebereza inyura mu gisambu. Balāmu arayikubita kugira ngo isubire mu nzira.

24Umumarayika w'Uhoraho ajya guhagarara mu nzira ifunganye, yanyuraga hagati y'inkuta zikikije imirima y'imizabibu.

25Indogobe imubonye yegera urukuta cyane irubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.

26Umumarayika w'Uhoraho arongera yigira imbere ahagarara ahantu hafunganye cyane, ku buryo nta washoboraga guca iburyo cyangwa ibumoso.

27Indogobe imubonye iryama igihetse Balāmu, ararakara ayikubita inkoni.

28Nuko Uhoraho aha iyo ndogobe ububasha bwo kuvuga, ibaza Balāmu iti: “Nakugize nte kugira ngo unkubite izi ncuro eshatu zose?”

29Balāmu arayisubiza ati: “Wansuzuguye, ahubwo iyo ngira inkota mba nkwishe!”

30Indogobe ibaza Balāmu iti: “Ko ari jye uguheka buri gihe, ese hari ubwo nigeze nkugirira ntya?”

Arahakana ati: “Oya.”

31Ako kanya Uhoraho atuma Balāmu abona umumarayika wari uhagaze mu nzira, afashe inkota mu ntoki. Balāmu amubonye yikubita hasi yubamye.

32Umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Dore ni jye waje kugutangīra, kuko mbona uru rugendo rutazakugwa neza.

33Indogobe yambonye impunga incuro eshatu. Iyo itampunga mba nakwishe, ariko yo singire icyo nyitwara.”

34Balāmu aramusubiza ati: “Nacumuye! Ntabwo nari nzi ko waje kuntangīra. Nyamara niba ubona ko uru rugendo rudakwiriye, reka nitahire.”

35Ariko umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Jyana n'abo bantu. Icyakora uzajye uvuga gusa icyo nkubwiye.” Nuko Balāmu akomeza urugendo hamwe n'intumwa za Balaki.

Balāmu ahura na Balaki

36Balaki yumvise ko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mujyi uri hafi y'uruzi rwa Arunoni, ku mupaka w'igihugu cye.

37Balaki aramubaza ati: “Kuki utazanye n'intumwa nagutumyeho bwa mbere? Wibwiraga ko ntashobora kuguhemba bishimishije?”

38Balāmu asubiza Balaki ati: “Noneho ndaje, ariko sinshobora kugira icyo mvuga ku bwanjye. Nzavuga gusa icyo Imana izambwira.”

39Nuko Balaki ajyana Balāmu mu mujyi w'i Kiriyati-Husoti.

40Balaki atamba ibitambo by'inka n'intama, abigaburiraho Balāmu na ba batware bari kumwe.

Balāmu ananirwa kuvuma Abisiraheli

41Bukeye Balaki ajyana Balāmu ku musozi witwa Bamoti-Bāli, aho bashoboraga kwitegereza igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help