1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli yuko umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, agomba kubahiriza amabwiriza akurikira.
Icyaha cy'Umutambyi mukuru3Niba ari Umutambyi mukuru ukoze icyaha agatuma Abisiraheli batababarirwa ibyaha, ajye atambira Uhoraho ikimasa kidafite inenge ho igitambo cyo guhongerera icyo cyaha.
4Azane icyo kimasa ku Ihema ry'ibonaniro imbere y'Uhoraho, akirambike ikiganza ku mutwe maze akihicire.
5Afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry'ibonaniro,
6ayakozemo urutoki ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y'Uhoraho.
7Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro.
8Nuko akureho urugimbu rwose rw'icyo kimasa cyatambwe ho igitambo cyo guhongerera icyaha, akureho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda,
9n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo n'ityazo ry'umwijima,
10nk'uko babigenza ku nka y'igitambo cy'umusangiro. Umutambyi abitwikire ku rutambiro.
11Naho uruhu rw'icyo kimasa n'inyama zacyo zose, n'igihanga n'amaguru n'inyama zo mu nda n'amayezi,
12mbese ibisigaye byose, abijyane inyuma y'inkambi ahantu hadahumanye aho bamena ivu, abitwikishe inkwi. Aho ni ho bigomba gutwikirwa.
Icyaha cy'Abisiraheli bose13Niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bagakora icyo Uhoraho yababujije cyose bazaba bacumuye.
14Icyo cyaha nikimenyekana, bajye bazana imbere y'Ihema ry'ibonaniro ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera icyo cyaha.
15Abe ari ho abakuru b'Abisiraheli bakirambikira ibiganza ku mutwe, bakihicire.
16Umutambyi mukuru afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry'ibonaniro,
17ayakozemo urutoki, ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y'Uhoraho.
18Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro.
19Hanyuma akureho urugimbu rwose rw'icyo kimasa, arutwikire ku rutambiro.
20Ajye akurikiza imihango y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, kugira ngo Abisiraheli bababarirwe icyaha bakoze.
21Ibisigaye by'icyo kimasa abijyane inyuma y'inkambi, abitwike nk'uko bigenda ku gitambo cyo guhongerera icyaha cy'Umutambyi mukuru. Uko ni ko bazajya batamba igitambo cyo guhongerera icyaha cy'Abisiraheli.
Icyaha cy'umutware22Niba ari umutware ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho Imana ye yababujije cyose, azaba acumuye.
23Namenya icyaha cye ajye azana igitambo cy'isekurume y'ihene idafite inenge,
24ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y'Ihema ry'Uhoraho aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.
25Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro,
26urugimbu rwose rw'iyo hene arutwikire ku rutambiro nk'uko babigenza ku bitambo by'umusangiro. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umutware, kugira ngo akibabarirwe.
Icyaha cy'umuturage usanzwe27Niba ari umuturage usanzwe ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, azaba acumuye.
28Namenya icyaha cye, ajye azana igitambo cyo kugihongerera. Niba ari ihene ajye azana inyagazi idafite inenge,
29ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro.
30Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro.
31Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku gitambo cy'umusangiro, umutambyi arutwikire ku rutambiro maze impumuro yarwo ishimishe Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage, kugira ngo akibabarirwe.
32Uwo muturage natura umwana w'intama ho igitambo cyo guhongerera icyaha cye, ajye azana inyagazi idafite inenge,
33ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro.
34Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro.
35Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku ntama y'igitambo cy'umusangiro. Nuko umutambyi arutwikire ku rutambiro hamwe n'andi maturo atwikwa batuye Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage usanzwe, kugira ngo akibabarirwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.