1 Abamakabe 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yonatani avugurura amasezerano ye n'Abanyaroma

1Yonatani abonye ko ibyo akora byose bimuhira, atoranya abantu abatuma i Roma kugira ngo bakomeze kandi bavugurure amasezerano y'ubucuti bagiranye n'Abanyaroma.

2Yonatani yohereza ubundi butumwa nk'ubwo i Siparita no mu yindi mijyi.

3Za ntumwa ziragenda zigera i Roma, binjira mu nzu y'inama nkuru maze baravuga bati: “Yonatani Umutambyi mukuru n'Abayahudi bose, batwohereje kuvugurura amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye mwagiranye.”

4Abagize inama nkuru babaha amabaruwa bazajya bashyikiriza abategetsi bo mu bihugu bazanyuramo, kugira ngo babafashe kuzagera amahoro mu gihugu cy'u Buyuda.

5Dore ibikubiye mu baruwa Yonatani yandikiye Abanyasiparita:

6“Bavandimwe bacu b'Abanyasiparita, jyewe Yonatani Umutambyi mukuru hamwe n'inama nkuru y'igihugu n'abatambyi n'Abayahudi bose turabaramutsa.

7Hashize igihe Umutambyi wacu mukuru Oniyasi abonye ibaruwa y'umwami wanyu Areyasi, avuga ko muri abavandimwe bacu nk'uko iyi kopi ibyemeza.

8Oniyasi yakiranye icyubahiro intumwa yanyu, kandi abona ibaruwa yasobanuraga neza ibyerekeye amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye twagiranye.

9Ku ruhande rwacu, nubwo tutifuzaga kugirana amasezerano nk'ayo kubera ko ingufu tuzikesha ibitabo biziranenge dufite,

10twiyemeje kubohereza ubutumwa bwo kuvugurura amasezerano y'ubuvandimwe n'ubucuti dufitanye, kugira ngo tutabana nk'abanyamahanga. Koko rero kuva mutwoherereje ubutumwa hari hashize imyaka myinshi.

11Naho ubundi twebwe ntitwahwemye kubibuka buri gihe mu minsi mikuru no mu yindi minsi y'ikiruhuko, mu gutamba ibitambo no mu masengesho tuvuga. Koko birakwiye kandi biratunganye kwibuka abavandimwe.

12Byongeye kandi twanejejwe n'ubwamamare bwanyu.

13Naho twebwe twagwiririwe n'amakuba n'intambara z'urudaca, kubera ko abami duturanye baturwanyaga.

14Twirinze kubarushya tubahuruza muri izo ntambara, mwebwe n'incuti zacu kimwe n'abandi twari twaragiranye amasezerano.

15Koko rero twebwe twiringira Imana kuko ari yo idutabara. Yaratugobotse idukiza abanzi kandi ibakoza isoni.

16Ubu rero twahisemo Numeniyo mwene Antiyokusi na Antipateri mwene Yasoni, tubatuma ku Banyaroma kugira ngo bavugurure amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye twagiranye.

17Izo ntumwa zacu kandi twazitegetse kuza iwanyu, kugira ngo babaramutse kandi babashyikirize ubutumwa bubasaba kuvugurura amasezerano yacu y'ubuvandimwe.

18Tuzanezezwa n'igisubizo cyiza muzaduha.”

19Dore ibikubiye muri iyo baruwa yohererejwe Oniyasi:

20“Oniyasi Umutambyi mukuru, jyewe Areyasi umwami w'Abanyasiparita ndakuramutsa.

21Twabonye inyandiko ivuga ibyerekeye Abanyasiparita n'Abayahudi, ihamya ko ari abavandimwe kandi bombi bakomoka kuri Aburahamu.

22None rero ubwo tumaze kubimenya, byaba byiza mutwandikiye mukatumenyesha uko mumerewe.

23Ku ruhande rwacu turabamenyesha ibi bikurikira: amatungo yacu n'ibyo dutunze muzabifate nk'ibyanyu, natwe ibyanyu tuzabifata nk'ibyacu. Bityo rero dutegetse intumwa zacu ngo zibagezeho ibyifuzo byacu.”

Ingabo za Demeteriyo zihunga Yonatani

24Yonatani amenya ko abagaba b'ingabo ba Demeteriyo bagarutse kumurwanya, bafite igitero kiruta icya mbere.

25Yonatani ahita ava i Yeruzalemu abasanga mu gihugu cya Hamati, ntiyatuma binjira mu gihugu cye.

26Yohereza abatasi mu nkambi yabo, bagaruka kumumenyesha ko abanzi biteguye kubagwa gitumo mu ijoro.

27Izuba rimaze kurenga Yonatani ategeka ingabo ze kuba maso, no kwitegura kurwana ijoro ryose. Nuko ashyira abarinzi mu mpande zose z'inkambi.

28Abanzi bamenye ko Yonatani n'ingabo ze biteguye intambara, bagira ubwoba kandi bakuka umutima, basiga bacanye amakome y'umuriro mu nkambi maze barahunga.

29Yonatani n'ingabo ze burinda bucya bataramenya ibyabaye, kubera ko bakomeje kubona imiriro yaka mu nkambi.

30Yonatani arabakurikirana ariko ntiyabashyikira, kuko bari bambutse uruzi rwa Elewuteri.

31Nuko Yonatani ahindukirana Abarabu bitwa Abazabadeyani arabatsinda, maze yigarurira ibyabo.

32Hanyuma yimura inkambi ajya i Damasi, azenguruka iyo ntara yose.

33Naho Simoni akomeza kurwana agera Ashikeloni no mu mijyi ntamenwa ihakikije, ahavuye ajya mu mujyi wa Yope arawigarurira.

34Koko rero yari yarumvise ko abaturage bashakaga kwegurira uwo mujyi ntamenwa ingabo za Demeteriyo, ni ko kuhashyira ingabo zo kuharinda.

Yonatani akomeza Yeruzalemu

35Yonatani agarutse i Yeruzalemu akoranya abakuru b'Abayahudi, bemeza kubaka ibigo ntamenwa mu Buyuda,

36no kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzamura urukuta rurerure rutandukanya ikigo ntamenwa n'umujyi. Yashakaga ko ingabo za Demeteriyo zikumirirwa mu kigo ntamenwa, ku buryo zitabasha kugira icyo zigura cyangwa zigurisha.

37Nuko abaturage barakorana kugira ngo bongere bubake umujyi wa Yeruzalemu. Bagombaga gusana igice cy'urukuta ruherereye ku kibaya cyo mu burasirazuba rwari rwaraguye, basana kandi agace k'umujyi kitwa Kafenata.

38Simoni na we yongera kubaka umujyi wa Hadidi wo mu karere k'imirambi, arawukomeza kandi awushyiraho inzugi zikingishije ibihindizo by'ibyuma.

Tiririfoni afata Yonatani

39Tirifoni yifuzaga kuba umwami agategeka ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, no kwica Umwami Antiyokusi wa gatandatu.

40Nyamara yatinyaga ko Yonatani azamubuza gusohoza umugambi we kandi akamurwanya, ni ko gushakisha uburyo bwose bwo kumufata kugira ngo amwice. Nuko arahaguruka ajya i Betishani.

41Yonatani amusanganiza igitero cy'ingabo ibihumbi mirongo ine zimenyereye urugamba, maze na we ajya i Betishani.

42Tirifoni abonye ko Yonatani azanye n'igitero kinini atinya kumurwanya,

43ahubwo amwakirana icyubahiro kandi amuha amaturo. Hanyuma amwereka incuti ze zose, kandi azitegeka kubaha Yonatani nk'uko na we ubwe zimwubaha.

44Nuko abaza Yonatani ati: “Kuki wagombye kunaniza izi ngabo zose kandi tutari mu ntambara?

45Ngaho bohereze basubire iwabo, ariko utoranyemo bamwe baguherekeze, hanyuma uze tujyane i Putolemayida. Nzakwegurira uwo mujyi n'ibindi bigo ntamenwa, hamwe n'ingabo n'abagaba bazo bose bazaba bakiwurimo. Ibyo ni byo byanzanye ino, nibirangira nzitahira.”

46Yonatani yemera ibyo Tirifoni amubwiye, yohereza ingabo ze zisubira mu Buyuda.

47Asigarana gusa ingabo ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri muri zo abohereza muri Galileya, abandi igihumbi baramuherekeza.

48Yonatani akimara kwinjira i Putolemayida, abaturage bahita bafunga amarembo y'umujyi, baramufata maze bamwicana n'abo bari kumwe bose.

49Nuko Tirifoni yohereza muri Galileya no mu Kibaya kinini ingabo zigenza amaguru n'izirwanira ku mafarasi, kugira ngo batsembe ingabo zose za Yonatani.

50Izo ngabo zimenya ko Yonatani yafashwe akicanwa n'abari bamuherekeje. Nuko bagira akanyabugabo maze barisuganya bitegura urugamba.

51Abari babakurikiranye babonye ko Abayahudi barwanira gupfa no gukira, bisubirirayo.

52Nuko ingabo zose zitahuka amahoro mu gihugu cy'u Buyuda, ariko bafite ubwoba bwinshi. Baririra Yonatani na bagenzi be maze igihugu cyose kijya mu cyunamo.

53Amahanga yose abakikije na yo ashaka kubatsemba. Koko rero baravugaga bati: “Abayahudi nta mutware bagifite, nta n'umuntu bafite wo kubarengera. Nimuze tubarwanye tubatsembe, kugira ngo batazongera kwibukwa ukundi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help