1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli ati: “Dore iminsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.Isabato
3“Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, ni umunsi wo kuruhuka. Ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye mukoranira kunsenga, mujye mwizihiza isabato yanjye aho muri hose.
4“Dore indi minsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.
Pasika n'iminsi mikuru y'imigati idasembuye(Ibar 28.16-25)5“Ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere nimugoroba, mujye munyizihiriza Pasika.
6Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.
7Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.
8Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”
Umunsi mukuru w'amahundo ya mbere9Uhoraho ategeka Musa
10kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mukeza imyaka, mujye mushyīra umutambyi umuba w'amahundo ya mbere.
11Ku munsi ukurikira isabato, umutambyi ajye amurikira uwo muba kugira ngo mbemere.
12Uwo munsi mujye muntambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umwana w'intama udafite inenge kandi utarengeje umwaka,
13kandi munture n'ibiro bibiri by'ifu nziza ivanze n'amavuta y'iminzenze bibe ituro ritwikwa, impumuro yabyo inshimishe. Mujye mubiturana na litiro imwe ya divayi.
14Ntimukarye ku ngano nshya, yaba umugati wazo cyangwa izikaranze cyangwa amahundo mabisi, mutarāmurikira umuba w'amahundo ya mbere. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
Umunsi mukuru w'isarura ry'ibinyampeke(Ibar 28.26-31)15“Mujye mumara ibyumweru birindwi byuzuye muhereye ku munsi ukurikira ya sabato, ni ukuvuga umunsi mūmurikira umuba w'amahundo ya mbere.
16Ku munsi wa mirongo itanu ari wo ukurikira isabato, mujye muntura ituro ry'umuganura w'ibinyampeke,
17rigizwe n'imigati ibiri isembuye ikozwe mu biro bibiri by'ifu nziza. Aho muzaba mutuye hose, mujye munzanira iryo turo.
18Mujye muntambira n'igitambo gikongorwa n'umuriro, kigizwe n'ikimasa n'amapfizi abiri y'intama, n'abana b'intama barindwi badafite inenge kandi batarengeje umwaka. Mujye mwongeraho ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa, byose bibe ituro ritwikwa, impumuro yaryo inshimishe.
19Mujye muntambira kandi isekurume y'ihene, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'abana b'intama babiri batarengeje umwaka, babe igitambo cy'umusangiro.
20Umutambyi ajye amurikira abo bana b'intama babiri, na ya migati y'umuganura abinyegurire, hanyuma bibe umugabane we.
21Uwo munsi mujye mukoresha ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
22“Nimusarura, ntimukageze mu mbibi z'imirima yanyu kandi ntimugahumbe ibyasigayemo, mujye mubirekera abakene n'abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
Umunsi wo kuvuza impanda(Ibar 29.1-6)23Uhoraho ategeka Musa
24kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi, mujye muruhuka kugira ngo mugire ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.
25Ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye muntura amaturo atwikwa.”
Umunsi w'impongano(Ibar 29.7-11)26Uhoraho abwira Musa ati:
27“Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mwizihiza Umunsi w'impongano mwigomwe kurya, mugire ikoraniro ryo kunsenga, kandi munture amaturo atwikwa.
28Uwo Munsi w'impongano ntimukagire imirimo mukora, kuko ari wo munsi Umutambyi mukuru aza imbere yanjye guhongerera ibyaha byanyu.
29Umuntu wese utazigomwa kurya kuri uwo munsi azacibwe mu bwoko bwe,
30kandi uzagira umurimo akora kuri uwo munsi nzamurimbura.
31Ntimukagire umurimo n'umwe mukora kuri uwo munsi. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
32Kuva ku itariki ya cyenda izuba rirenze kugeza ku ya cumi izuba rirenze, mujye muruhuka nk'uko mubigenza ku isabato, kandi mwigomwe kurya.”
Iminsi mikuru y'ingando(Ibar 29.12-40)33Uhoraho ategeka Musa
34kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mutangira kunyizihiriza iminsi mikuru y'ingando imara iminsi irindwi.
35Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.
36Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa munani muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”
37(Ngiyo iminsi mikuru yo kwizihiriza Uhoraho no gukoresha amakoraniro yo kumusenga. Ngayo n'amabwiriza yerekeye amaturo atwikwa, ari yo ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa bigenewe iyo minsi.
38Iyo minsi mikuru ni iyiyongera ku minsi isanzwe y'isabato y'Uhoraho, n'ayo maturo ni ayiyongera ku maturo asanzwe n'ay'ubushake, n'ayo guhigura umuhigo.)
39Uhoraho arakomeza ati: “Na none nimumara gusarura imbuto zera ku biti, mujye muza kunyizihiriza iminsi mikuru imara icyumweru. Mujye muyitangira ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa karindwi, uwo munsi ubanza n'uwa munani usoza ibe iy'ikiruhuko.
40Uwo munsi ubanza mujye muzana imbuto nziza zera ku biti, n'amashami y'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsitse, n'ay'ibiti bimera ku nkombe z'imigezi. Nuko mumare iminsi irindwi mwishimira imbere yanjye.
41Buri mwaka mu kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru muri iyo minsi mikuru munyizihiza. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho.
42Abisiraheli bose bajye bamara iyo minsi irindwi baba mu ngando.
43Bityo bizajya byibutsa abazabakomokaho ko Abisiraheli babaye mu ngando igihe nabakuraga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
44Nuko Musa aha Abisiraheli ayo mabwiriza yerekeye iminsi mikuru bazajya bizihiriza Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.