1Kwizera Imana ni ukwemera ko umaze guhabwa ibyo wiringiye kuzabona, kandi ni ukumenya udashidikanya ko ibyo utareba biriho.
2Uko kwizera ni ko kwatumye aba kera bashimwa n'Imana.
3Kwizera Imana bitwumvisha ukuntu yavuze maze ijuru n'isi bikabaho, ku buryo ibyo abantu bareba byakomotse ku bitagaragara.
4Kwizera Imana ni ko kwatumye Abeli ayitura igitambo kiyishimishije kiruta icya Kayini. Ni na ko kwatumye yemerwa ko atunganiye Imana, na yo igashima amaturo ye. Nubwo yapfuye uko kwizera kwe gutuma na n'ubu akivuga.
5Kwizera Imana ni ko kwatumye Henoki yimurwa ku isi atagombye gupfa, ntihagira uwongera kumuca iryera kuko Imana yamujyanye. Kandi byanditswe ko atarimurwa yari yarayinogeye.
6Icyakora nta wabasha kunogera Imana atayizera, kuko uyisanga wese agomba kwemera ko ibaho kandi ko igororera abayishaka.
7Kwizera Imana ni ko kwatumye Nowa yita ku byo yaburiwe na yo ku byerekeye ibigiye kuzaba, nubwo yari atarabibona. Nuko yubaka ubwato bunini, we n'umuryango we bari kuzahungiramo umwuzure. Bityo ibyo Nowa yakoze byatumye ab'isi batsindwa n'urubanza, maze Imana imuha umugabane ku butungane iha abayizera.
8Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu ayumvira igihe yamuhamagaraga, akimukira mu gihugu yari kuzahabwa ho umunani. Nuko agenda atazi iyo ajya.
9Kwizera Imana kwanatumye Aburahamu aba nk'umushyitsi muri icyo gihugu Imana yamusezeranyije. Aba mu mahema kimwe na Izaki na Yakobo, na bo basezeranyijwe uwo munani kimwe na we.
10Erega Aburahamu yari ategereje kuzatura mu murwa wahanzwe n'Imana ubwayo, kandi wubatswe na yo ku mfatiro zikomeye!
11Kwizera Imana ni ko kwatumye Sara abasha gusama inda, n'ubwo yari ageze mu zabukuru kandi ari n'ingumba. Impamvu ni uko yizeye ko Imana itazabura gukora ibyo yasezeranye kuko ari indahemuka.
12Bityo rero umukambwe umwe na we wasaga n'uwapfuye, akomokwaho n'abantu banganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru n'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja.
13Abo bose bapfuye bagifitiye Imana icyizere. Bari batarahabwa ibyo yabasezeranyije, icyakora babireberaga kure bakabyishimira. Bemeraga ku mugaragaro ko ari abashyitsi n'abagenzi kuri iyi si.
14Abavuga batyo baba beruye ko bashaka igihugu cyabo bwite.
15Iyo baza rero gukumbura igihugu bari baravuyemo, bari bagifite uburyo bwo gusubirayo.
16Ahubwo bifuzaga igihugu kirusha icyo kuba cyiza, ari icyo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, ndetse yabateguriye umurwa bazaturamo.
17Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu atura Izaki ho igitambo, ubwo yamusuzumaga ngo irebe ko yayumvira. Aburahamu yemeye gutanga uwo mwana we w'ikinege, kandi ari we yari yarahawe ho amasezerano.
18Imana yari yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije.”
19Aburahamu yibwiraga ko nubwo umuntu yaba apfuye, Imana ibasha kumuzura. Ubigereranyije rero yagaruriwe Izaki nk'uzutse.
20Kwizera Imana ni ko kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha ku byo bazahabwa bwanyuma.
21Kwizera Imana ni ko kwatumye Yakobo atarapfa aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu. Yabikoze yishingikirije inkoni ye, asingiza Imana.
22Kwizera Imana ni ko kwatumye Yozefu ajya kwitārūra, ahanura ko urubyaro rwa Isiraheli ruzava mu Misiri, agena n'ibyerekeye amagufwa ye.
23Kwizera Imana ni ko kwatumye ababyeyi ba Musa bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka. Babonye ko ari umwana mwiza ntibatinya kurenga ku itegeko ry'umwami wa Misiri.
24Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa w'umwami wa Misiri.
25Ahubwo yiyemeza kugirirwa nabi hamwe n'ubwoko bw'Imana, abirutisha ibyishimo by'igihe gito yaterwa no gukora ibyaha.
26Yasangaga ko guteshwa agaciro nka Kristo ari ubukungu buruta kure umutungo wose w'igihugu cya Misiri, kuko yari arangamiye ingororano yari kuzahabwa.
27Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ava mu Misiri, adatinya uburakari bw'umwami waho. Ntiyatezuka kuko yari arangamiye Imana itaboneka nk'uyiruzi.
28Kwizera Imana ni ko kwamuteye kandi gushyiraho umuhango wa Pasika, maze ategeka ko basīga amaraso ku miryango, kugira ngo uwazaga gutsemba abana b'impfura bose atagira icyo atwara Abisiraheli.
29Kwizera Imana ni ko kwatumye Abisiraheli bambuka Inyanja Itukura, ari nko kunyura ku butaka bwumutse. Nyamara Abanyamisiri babigerageje bararohama.
30Kwizera Imana ni ko kwatumye inkuta z'umujyi wa Yeriko ziritagurika, Abisiraheli bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.
31Kwizera Imana ni na ko kwatumye ya ndaya yitwa Rahabu idapfana n'abatumvira Imana, kubera ko yakiriye abatasi neza.
32Nongere mvuge iki se kandi? Igihe cyambana gito, nshatse kurondora ibya Gideyoni na Baraki na Samusoni, na Yefute na Dawidi na Samweli ndetse n'abahanuzi.
33Kubera ukwizera Imana kwabo bigaruriye ibihugu, bashinga ubutabera maze basingira ibyo Imana yari yarabasezeranyije. Babumbye iminwa y'intare,
34bazimya umuriro ugurumana, barokoka ubugi bw'inkota. Mu mwanya w'intege nke bahabwa imbaraga. Ku rugamba ntihagira ubahangara, ahubwo bahashya ibitero by'abanyamahanga.
35Abagore bahabwa ababo bazuwe mu bapfuye.
Abandi bishwe urubozo ntibemera kurengerwa, kugira ngo bazazuke bahabwe ubugingo buhebuje.
36Bamwe bahawe urw'amenyo bakubitwa ibiboko, naho abandi baboheshwa iminyururu barohwa muri gereza.
37Bamwe bicishijwe guterwa amabuye, abandi gukererwamo kabiri, naho abandi bicishwa inkota. Bazereraga bambaye impu z'intama n'iz'ihene badafite gifasha, batotezwa kandi bagirirwa nabi.
38Yemwe, n'isi ntiyari ikwiye ko bayibamo! Bazereraga ahadatuwe no mu misozi, bakibera mu buvumo no mu masenga.
39Abo bose Imana yarāse ukwizera kwabo, nyamara bapfuye batarahabwa ibyo yabasezeranyije.
40Erega natwe Imana yaduteganyirije ibyiza bihebuje, ku buryo abo batari kugirwa indakemwa byuzuye tutari hamwe na bo!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.