Tobiti 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Tobiya afata ifi nini

1Nuko Tobiya ajyana n'umumarayika, hamwe n'imbwa ibaherekeje. Baragenda maze ijoro riguye barara ku nkombe y'uruzi rwa Tigiri.

2Tobiya ajya koga ibirenge muri Tigiri, hanyuma ifi nini iramusimbukira ishaka kumufata ikirenge maze arataka.

3Umumarayika aramubwira ati: “Yifate uyikomeze.” Tobiya arayifata ayikururira imusozi.

4Umumarayika aramubwira ati: “Yisature uyikuremo agasabo n'umutima n'umwijima ubibike, naho amara uyajugunye. Koko rero, agasabo n'umutima n'umwijima byayo ni umuti w'ingirakamaro.”

5Nuko Tobiya asatura ya fi ayikuramo agasabo n'umutima n'umwijima, afata ku nyama zayo arazotsa ararya, izisigaye azisigaho umunyu arazibika.

6Bukeye bakomeza urugendo bagera hafi y'u Bumedi.

7Nuko Tobiya abaza umumarayika ati: “Azariya muvandimwe, umutima n'umwijima n'agasabo by'ifi bibamo muti ki?”

8Umumarayika aramusubiza ati: “Umutima n'umwijima by'ifi, iyo ubyosereje ahantu hari umugabo cyangwa umugore wahanzweho na Sekibi cyangwa ingabo ye, ntiyongera kumutera amuvamo burundu.

9Naho agasabo iyo ugakojeje ku mboni z'ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha ahita akira.”

Rafayeli agira Tobiya inama yo kurongora Sara

10Nuko bageze mu Bumedi hafi ya Ekibatana,

11Rafayeli abwira Tobiya ati: “Muvandimwe wanjye.”

Tobiya ati: “Karame.”

Umumarayika arakomeza ati: “Iri joro turacumbika kwa mwene wanyu Raguweli, ufite umukobwa witwa Sara.

12Nta muhungu cyangwa undi mukobwa afite, uretse Sara wenyine. Ubwo uri mwene wabo wa bugufi, ni wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora no kuzungura ibya se. Sara ni umukobwa ufite ubushishozi, ni intwari kandi ni mwiza cyane, na se ni umugabo ushyira mu gaciro.”

13Umumarayika yungamo ati: “Ni wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None rero muvandimwe, ntega amatwi. Iri joro ndaganira na Raguweli iby'umukobwa we kugira ngo tumugusabire, hanyuma nituva i Ragesi tuzabone gucyuza ubukwe. Nzi ko Raguweli atazamukwima ngo amushyingire undi, kuko yaba yiciriye urwo gupfa nk'uko Igitabo cya Musa kibivuga, igihe cyose azi ko ari wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None muvandimwe unyumve neza. Iri joro turaganira iby'uwo mukobwa tumugusabire, hanyuma nitugaruka tuvuye i Ragesi tuzamucyure iwawe.”

14Nuko Tobiya asubiza Rafayeli ati: “Muvandimwe Azariya, numvise bavuga ko Sara yashyingiwe abagabo barindwi, ariko mu ijoro yashyingiwemo, umugabo yakwinjira mu cyumba kuryamana na we agahita apfa. Numvise kandi ko ari ingabo ya Sekibi ibahitana,

15ibyo ni byo binteye ubwoba. Nyamara Sara ntacyo imutwara, ahubwo yica ushatse kumwegera. Navutse ndi ikinege, none ndamutse mpfuye data na mama bakwicwa n'agahinda, kuko nta wundi mwana bafite uzabashyingura.”

16Rafayeli aramubwira ati: “Mbese ntiwibuka amabwiriza so yaguhaye, akanagutegeka gushaka umugeni muri bene wanyu? None rero muvandimwe, nyumva neza. Iyo ngabo ya Sekibi ntigukange, rongora Sara. Ndabizi neza ko iri joro Raguweli amugushyingira.

17Niwinjira mu cyumba ugiye kuryama, ugabanye kuri wa mwijima w'ifi no ku mutima wayo maze ubishyire mu cyotezo ubitwike. Umunuko wabyo urakwira mu cyumba, ya ngabo ya Sekibi niwumva irahunga Sara ubutazagaruka.

18Nugeza igihe cyo kumwegera muhaguruke mwembi mubanze musenge, mutakambire Nyagasani nyir'ijuru kugira ngo abasenderezeho impuhwe n'agakiza. Ntibiguhagarike umutima kuko Sara ari wowe yagenewe kuva kera kose, ni wowe uzamukiza. Muzajyana iwanyu maze mubane, kandi ndahiye ko muzabyarana abana bakakubera nk'abavandimwe. Ibyo rero ntibitume uhagarika umutima.”

19Tobiya amaze kumva ibyo Rafayeli amubwiye, no kumenya ko Sara ari mwene wabo wa bugufi, amukunda abikuye ku mutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help