1 Samweli 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli bashyamirana n'Abafilisiti

1Sawuli yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu avutse, kandi yamaze imyaka ibiri ku ngoma y'Abisiraheli.

2Sawuli yatoranyije ingabo ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, ibihumbi bibiri ajyana na zo i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, naho igihumbi zijyana n'umuhungu we Yonatani i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Abisiraheli basigaye Sawuli arabasezerera barataha.

3Yonatani atera Abafilisiti bari bakambitse i Geba, maze iyo nkuru igera ku bandi Bafilisiti. Sawuli ategeka ko bavuza amahembe mu gihugu hose kugira ngo Abaheburayi batabare.

4Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y'Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali.

5Abafilisiti barakorana kugira ngo barwanye Abisiraheli. Bari bafite amagare y'intambara ibihumbi mirongo itatu, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi bitandatu, n'izindi ngabo nyinshi nk'umusenyi wo ku nyanja. Nuko barazamuka bashinga ibirindiro i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.

6Abisiraheli babonye ko bari mu kaga, Abafilisiti babasatiriye, bajya kwihisha mu buvumo no mu bigunda no mu bitare, no mu myobo no mu mariba,

7ndetse bamwe bambuka Yorodani bahungira mu Bagadi mu ntara ya Gileyadi. Sawuli yari acyibereye i Gilugali, maze ingabo zose bari kumwe zishya ubwoba.

8Sawuli ategereza iminsi irindwi Samweli yari yamubwiye, ariko Samweli ntiyaza i Gilugali, maze ingabo zitoroka Sawuli zirahunga.

9Sawuli aravuga ati: “Nimunzanire itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'amatungo y'ibitambo by'umusangiro.” Nuko atamba igitambo gikongorwa n'umuriro.

10Akimara kugitamba Samweli aba araje, Sawuli ajya kumusanganira.

11Samweli aramubaza ati: “Ibi wakoze ni ibiki?”

Sawuli aramusubiza ati: “Nabonye ingabo zintorotse nawe utinze, kandi Abafilisiti bakoraniye i Mikimasi,

12ndibwira nti: ‘Abafilisiti bagiye kuza i Gilugali bandwanye kandi ntaratakambira Uhoraho!’ Ni bwo niyemeje gutamba igitambo gikongorwa n'umuriro.”

13Samweli abwira Sawuli ati: “Wakoze iby'ubucucu, ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Iyo urikurikiza, Uhoraho yajyaga guha ingoma yawe kuzaramba mu Bisiraheli!

14None ingoma yawe ntizamara kabiri. Uhoraho yitoranyirije undi muntu umunogeye amugira umuyobozi w'Abisiraheli, kuko wowe utakurikije itegeko yaguhaye.”

15Samweli ava i Gilugali, arazamuka ajya i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Sawuli abarura ingabo zisigaranye na we, asanga zigera kuri magana atandatu.

16Ubwo Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'ingabo bari kumwe, bari bashinze ibirindiro i Geba mu ntara y'Ababenyamini, naho Abafilisiti bari babishinze i Mikimasi.

17Igihe kimwe, mu nkambi y'Abafilisiti hava amatsinda atatu agiye gusahura, itsinda rimwe ryerekeza Ofura mu ntara ya Shuwali,

18irindi ryerekeza i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku mupaka uri hejuru y'igikombe cyitwa icy'impyisi, ahagana mu butayu.

19Mu gihugu cy'Abisiraheli ntihari hakiboneka umucuzi n'umwe, kuko Abafilisiti bari barabibabujije kugira ngo Abaheburayi batazacura inkota cyangwa amacumu.

20Kugira ngo Abisiraheli batyarishe amasuka cyangwa intorezo cyangwa ibindi bikoresho, bagombaga kujya mu Bafilisiti.

21Gutyarisha buri gikoresho bishyuraga igiceri.

22Bityo mu ngabo zose zari kumwe na Sawuli na Yonatani, nta n'umwe wari ufite inkota cyangwa icumu, uretse Sawuli n'umuhungu we Yonatani.

23Nuko ingabo z'Abafilisiti zishinga ibirindiro ku nzira y'i Mikimasi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help