Ibarura 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Musa yohereza abatasi muri Kanāni

1Uhoraho abwira Musa ati:

2“Tuma abatasi mu gihugu cya Kanāni ngiye guha Abisiraheli. Wohereze umutware umwe wo muri buri muryango w'Abisiraheli.”

3Nuko Musa afata abo batware nk'uko Uhoraho yabimutegetse, abohereza bakiri mu butayu bwa Parani.

4Dore amazina yabo:

Shamuwa mwene Zakuri wo mu muryango wa Rubeni,

5Shafati mwene Hori wo mu muryango wa Simeyoni,

6Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda,

7Yigali mwene Yozefu wo mu muryango wa Isakari,

8Hoseya mwene Nuni wo mu muryango wa Efurayimu,

9Paliti mwene Rafu wo mu muryango wa Benyamini,

10Gadiyeli mwene Sodi wo mu muryango wa Zabuloni,

11Gadi mwene Susi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu,

12Amiyeli mwene Gemali wo mu muryango wa Dani,

13Seturi mwene Mikayeli wo mu muryango wa Ashēri,

14Nahibi mwene Wofusi wo mu muryango wa Nafutali,

15Guweli mwene Maki wo mu muryango wa Gadi.

16Ngayo amazina y'abatasi Musa yohereje mu gihugu cya Kanāni, uretse ko Hoseya mwene Nuni, Musa yamuhimbye Yozuwe.

17Igihe Musa yabatumaga yarababwiye ati: “Mwinjire muri Kanāni munyuze mu majyepfo, mugende mwerekeje mu misozi,

18mutate igihugu mumenye uko abaturage bacyo bameze, ubwinshi bwabo n'imbaraga zabo.

19Murebe niba igihugu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe n'imijyi yabo niba ikomeye kandi izengurutswe n'inkuta.

20Murebe niba ubutaka bwabo burumbuka, hakaba n'ibiti. Muzabe intwari muzane imbuto zihera.” Cyari igihe cyo gutangira gusarura imizabibu.

21Nuko baragenda batata igihugu cyose bahereye mu butayu bwa Tsini bageza i Rehobu, hafi y'i Lebo-Hamati.

22Babanje kujya mu majyepfo y'igihugu, bagera i Heburoni hatuwe na Ahimani na Sheshayi na Talumayi, abagabo barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki. (Uwo mujyi wa Heburoni umaze imyaka irindwi wubatswe, ni bwo Sowani yo mu Misiri yubatswe.)

23Bageze mu gikombe cya Eshikoli, batema ishami ririho iseri ry'imizabibu. Ryari rinini cyane ku buryo abagabo babiri bagombye kuriheka ku giti. Bajyana n'imikomamanga n'imitini.

24Kubera iryo seri ry'imizabibu bahakuye, Abisiraheli bise aho hantu igikombe cya Eshikoli.

Abatasi babwira Abisiraheli iby'urugendo rwabo

25Bamaze iminsi mirongo ine batata igihugu baragaruka,

26basanga Musa na Aroni n'abandi Bisiraheli i Kadeshi mu butayu bwa Parani. Bababwira ibyo babonye byose, babereka n'imbuto bazanye.

27Babwira Musa bati: “Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga gitemba amata n'ubuki, ndetse dore n'imbuto zaho twazanye.

28Icyakora abagituyemo ni abanyambaraga, n'imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n'inkuta. Twahabonye n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki.

29Mu majyepfo yacyo hatuwe n'Abamaleki, mu misozi hatuwe n'Abaheti n'Abayebuzi n'Abamori, naho hafi y'inyanja no mu kibaya cya Yorodani, hatuwe n'Abanyakanāni.”

30Abantu batangiye kwinubira Musa, Kalebu arabacecekesha, arababwira ati: “Nta kabuza tugomba kuhatera! Dushobora rwose kucyigarurira.”

31Ariko abandi batasi baravuga bati: “Ashwi da! Ntibishoboka kubera ko abagituyemo baturusha amaboko.”

32Nuko batangira kubeshya Abisiraheli iby'icyo gihugu batase, bavuga bati: “Ni igihugu kirimo umwiryane, n'abagituyemo bose ni abantu barebare kandi banini.

33Ndetse twahabonye n'abantu b'ibihangange bakomoka kuri Anaki. Iyo twigereranyaga na bo twabonaga tumeze nk'inshishi, kandi na bo ni ko batubonaga.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help