Ivugururamategeko 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umugabane w'abatambyi n'Abalevi

1Abatambyi n'abandi bo mu muryango wa Levi bose, ntibazagira umugabane cyangwa gakondo kimwe n'abandi Bisiraheli. Umugabane wabo uzava ku maturo atwikwa y'Uhoraho, abe ari na yo abatunga.

2Ntibazagira umugabane kimwe n'abandi Bisiraheli, kuko Uhoraho ari we mugabane wabo nk'uko yababwiye.

3Igihe mutamba itungo ho igitambo cy'umusangiro, mugomba guha abatambyi urushyi rw'akaboko n'imisaya n'igifu.

4Mujye mubaha umuganura w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, mubahe n'ubwoya muzakemura intama bwa mbere.

5Mu miryango yose y'Abisiraheli, Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije uwa Levi kugira ngo umukorere iteka ryose.

6Nihagira Umulevi uzaba atuye muri umwe mu mijyi ya Isiraheli, akifuza abikuye ku mutima kujya gukorera aho Uhoraho azaba yitoranyirije,

7azemererwe gukorera Uhoraho Imana ye nk'uko abandi Balevi bahari bakora.

8Ajye ahabwa umugabane w'ibyokurya nk'uwabo, agumane n'ibiguzi by'ibyo yarazwe na ba sekuruza.

Ibyerekeye ubupfumu n'ubushitsi

9Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntimuzigane ibizira bikorwa n'amahanga agituyemo.

10Ntihakagire uwo muri mwe utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo cy'ikigirwamana Ntihakagire umupfumu cyangwa umucunnyi cyangwa umunyabugenge,

11cyangwa umurozi cyangwa uterekēra abazimu, cyangwa umushitsi w'uburyo bwose uba muri mwe.

12Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abakora batyo, ibyo bizira ni byo bitumye agiye kwirukana ayo mahanga mukayazungūra.

13Muzabere indakemwa Uhoraho Imana yanyu.

Umuhanuzi uzatumwa n'Uhoraho

14Amahanga mugiye kuzungūra araraguza agacunisha, ariko mwebwe Uhoraho Imana yanyu ntabibemerera.

15Uhoraho Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe, muzamwumvire.

16Azamubatumaho kuko ubwo mwari mukoraniye ku musozi wa Horebu, mwasabye kutazongera kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yanyu, cyangwa kubona wa muriro ugurumana kugira ngo mutazapfa.

17Uhoraho arambwira ati: “Ibyo basabye bifite ishingiro.

18Nzabatumaho umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bo. Nzamubwira ibyo azavuga, na we azabagezaho ibyo nzamutegeka byose.

19Nanjye nzahana umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi nzabatumaho.

20Ariko nihagira umuhanuzi uzitwaza izina ryanjye agahangara kuvuga ibyo ntamutegetse, cyangwa akavuga ko yatumwe n'izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.”

21Mushobora kwibaza icyabamenyesha ko umuhanuzi atatumwe n'Uhoraho.

22Umuhanuzi niyitwaza izina ry'Uhoraho akagira icyo avuga ntikibe, muzamenya ko atari Uhoraho wamutumye. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kubyihimbira, ntimuzamwiteho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help