1Uhoraho arakomeza ati: “Ntugakwize impuha z'ibinyoma. Ntugashyigikire abagome ngo uhamye ibitari ukuri.
2Ntugakore ibibi witwaje gukurikira abenshi, ntukemere kuba umugabo wo gushyigikira abenshi bagoreka urubanza.
3Ntukabere umuntu witwaje ko ari umukene.
4“Nuhura n'inka cyangwa indogobe y'umwanzi wawe yazimiye, uzayimugarurire.
5Nusanga umwanzi wawe afite indogobe yagwanye umutwaro ntuzamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa.
6“Ntukagoreke urubanza rw'umukene.
7Ntukivange mu birego by'ibinyoma, ntukice umwere cyangwa intungane kuko abagome bagenza batyo mbahana.
8Ntukakire ruswa, kuko ihuma amaso kandi ikagoreka abantu b'intabera.
9“Ntimugakandamize abanyamahanga batuye muri mwe, kuko muzi neza uko bamerewe, kubera ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri.
Umwaka wa karindwi n'umunsi wa karindwi10“Mu myaka itandatu ujye ubiba usarure,
11ariko mu wa karindwi ujye uraza imirima, kugira ngo ibyimejejemo bitunge bene wanyu b'abakene, na bo ibyo bashigaje bitunge inyamaswa. Imizabibu n'iminzenze na byo ntuzabisarure.
12“Ufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora imirimo yawe, naho ku wa karindwi ujye uruhuka, bityo inka zawe n'indogobe zawe biruhuke, abagaragu n'abanyamahanga batuye muri mwe na bo baruhuke.
13“Mujye mukora ibyo mbategetse byose, ntimukiyambaze izindi mana ndetse ntimukazivuge no mu izina.
Ibyerekeye iminsi mikuru(Kuv 34.18-26; Ivug 16.1-17)14“Uko umwaka utashye, muzajye mwizihiza iminsi mikuru yo kuza kundamya incuro eshatu.
15Mu kwezi kwa Abibu, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye nk'uko nabibategetse, kuko muri uko kwezi ari ho mwavuye mu Misiri. Ntihakagire ujya aza kundamya nta turo azanye.
16Kandi mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere, ari ryo ry'ibinyampeke. Mu mpera z'impeshyi, mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto.
17Muri izo ncuro eshatu, abagabo bose b'Abisiraheli bajye baza kundamya, jyewe Nyagasani Uhoraho.
18Muri iyo minsi mikuru, ntimugature imigati isembuye igihe muntambira ibitambo, kandi urugimbu rw'igitambo ntirukarare.
19“Umuganura w'ibyo musaruye mujye muwuzana mu Nzu yanjye, jyewe Uhoraho Imana yanyu.
“Ntimugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.
Amasezerano n'amabwiriza20“Ngiye kohereza umumarayika abagende imbere abarinde mu rugendo, maze abageze mu gihugu nabateganyirije.
21Muzite ku byo ababwira mumwumvire, ntimuzamugomere kuko atabyihanganira kandi ari jye umutumye.
22Nimumwumvira mugakora ibyo mbabwira byose, nzarwanya abanzi banyu n'ababisha banyu.
23Umumarayika wanjye azabajya imbere abageze mu gihugu cy'Abamori n'Abaheti n'Abaperizi, n'Abanyakanāni n'Abahivi n'Abayebuzi, maze ndimbure abagituyemo.
24Icyakora ntimuzapfukamire ibigirwamana byabo ngo mubisenge, kandi ntimuzakurikize imigenzo yabo. Ahubwo muzatsembe ibigirwamana byabo, musenyagure inkingi z'amabuye basenga.
25Ni jyewe Uhoraho Imana yanyu muzasenga jyenyine, nanjye nzabaha umugisha. Nzabaha ibyokurya n'ibyokunywa kandi mbarinde indwara,
26mu gihugu cyanyu. Nta mugore uzakuramo inda cyangwa ngo abe ingumba, nzabaha no kuramba.
27“Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga.
28Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane Abahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti.
29Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugira ngo igihugu kitazahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro.
30Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose.
31Imbibi zacyo ni uguhera ku Nyanja Itukura ukageza ku Nyanja ya Mediterane, no ku butayu bwa Sinayi ukageza ku ruzi rwa Efurati. Nzabaha gutsinda abagituye mubirukane.
32Ntimukagirane amasezerano na bo cyangwa n'ibigirwamana basenga.
33Ntimuzabemerere kuguma mu gihugu cyanyu batazabatera kuncumuraho, muramutse muyobotse ibigirwamana byabo mwarimbuka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.