1Umutegetsi w'umunyabwenge ajijura abantu,
ubutegetsi bw'umunyabwenge burangwa n'imikorere yabwo.
2Imyifatire y'umutegetsi ni na yo y'ibyegera bye,
imyifatire y'umutware w'umujyi ni na yo y'abaturage be.
3Umwami w'injiji ayobya abantu be,
nyamara abatware b'abanyabwenge batuma umujyi utera imbere.
4Ubutegetsi bwose bwo ku isi bugengwa n'Uhoraho,
ni we ushyiraho mu gihe gikwiye abategetsi babikwiye.
5Uhoraho ni we ugenga amahirwe ya buri muntu,
ni we nkomoko y'icyubahiro gihabwa umutegetsi.
Kwirinda ubwirasi6Ntukagirire inzika mugenzi wawe niba yagucumuyeho,
ujye wirinda kugira icyo ukorana umujinya.
7Ubwirasi butera ishozi Uhoraho n'abantu,
Uhoraho n'abantu banga icyitwa akarengane cyose.
8Akarengane n'ubwirasi n'umurengwe bituma ubutegetsi bwigarurirwa n'abandi.
9Kuki umuntu yakwirata kandi ari umukungugu n'ivu?
N'iyo akiri muzima umubiri we uba wuzuyemo ububore.
10Indwara irambye inanira muganga,
uwari umwami none azapfa ejo.
11Iyo umuntu apfuye ahinduka ibishorobwa, n'inzukira n'inyo.
12Intangiriro y'ubwirasi bw'umuntu ni ukwimūra Uhoraho,
ni ukwigomeka ku Uwamuremye.
13Intangiriro y'ubwirasi ni icyaha,
umuntu ugitsimbararaho agusha ishyano.
Ni yo mpamvu Uhoraho yahanishije abirasi igihano gikomeye,
ni na yo mpamvu yatumye abatsemba.
14Uhoraho yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,
yabasimbuje abicisha bugufi.
15Uhoraho yarimbuye abirasi,
yabasimbuje abicisha bugufi.
16Uhoraho yarimbuye ibihugu,
yarimbuye imfatiro zabyo.
17Ibihugu bimwe yarabitsembye burundu,
yarabirimbuye byibagirana ku isi.
18Imana ntiyaremeye abantu kuba abirasi,
ntibavukiye kuba abanyamujinya.
Abantu bakwiye icyubahiro19Ni ubuhe bwoko bukwiye kubahwa?
Ni ubwoko bw'abantu bubaha Uhoraho.
Ni ubuhe bwoko bukwiye gusuzugurwa?
Ni ubwoko bw'abantu bica amategeko.
20Umutegetsi yubahwa n'abo ategeka,
na we aha icyubahiro abubaha Uhoraho.
22Ari umukire, ikirangirire cyangwa umukene,
ishema ry'abo bose ni ukubaha Uhoraho.
23Ntibikwiye gusuzugura umukene w'umunyabwenge,
ntibikwiye kandi guha icyubahiro umunyabyaha.
24Abakomeye, abacamanza n'abategetsi bakwiye guhabwa icyubahiro,
nyamara nta n'umwe muri bo uruta umuntu wubaha Uhoraho.
25Umugaragu ufite ubwenge azakorerwa n'abantu bigenga,
umuntu ujijutse ntazabyinubira.
Kwicisha bugufi no kwiyubaha26Ntukiratane ubuhanga ku murimo ushinzwe,
ntukishimagize ingorane zikugarije.
27Ni byiza gukora ukaronka ibintu byinshi,
ibyo biruta uwirata kandi atagira ikimutunga.
28Mwana wanjye, ujye wishimagiza mu rugero,
ujye wishimagiza ukurikije uko bigukwiye.
29Ni nde washimagiza uwiyonona?
Ni nde warata uwisuzugura?
30Umukene ashobora gushimirwa ubumenyi bwe,
umukire ashobora gushimirwa umutungo we.
31Niba umuntu ashimwa ari umukene, nakira bizagenda bite?
Niba umuntu asuzugurwa ari umukire, nakena hazacura iki?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.