1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Uhoraho ntabara,
dore ngeze mu kaga gakomeye.
2Nyagasani, wite ku masengesho yanjye,
utege amatwi wumve uko ngusaba imbabazi.
3Uhoraho Nyagasani, ni nde warokoka,
ni nde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu?
4Ni wowe ubabarira ibyaha,
ni cyo gituma ukwiye kubahwa.
5Ntegereje Uhoraho,
mutegereje mfite ubwuzu,
ibyo yavuze ndabyiringiye.
6Nyagasani ndamwifuza cyane,
mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya,
koko mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya.
7Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,
nimwiringire Uhoraho kuko agira imbabazi,
iteka akunda gucungura abantu.
8Ubwe ni we uzacungura Abisiraheli,
azabakiza ibicumuro byabo byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.