1 Abamakabe 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Alegisanderi Epifani agira Yonatani Umutambyi mukuru

1Mu mwaka wa 160, Alegisanderi Epifani mwene Antiyokusi wa kane, arambuka yigarurira umujyi wa Putolemayida. Nuko abaturage bamwakira neza, aba ari ho atangariza ingoma ye.

2Umwami Demeteriyo yumvise iyo nkuru, akoranya igitero gikomeye ajya kurwanya Alegisanderi.

3Demeteriyo yandikira Yonatani ibaruwa amwizeza amahoro n'icyubahiro cyinshi.

4Demeteriyo yaribwiraga ati: “Reka twihutire kugirana amasezerano y'amahoro n'Abayahudi, batarayagirana na Alegisanderi ngo baturwanye.

5Bitagenze bityo Yonatani yazibuka ibibi byose twamukoreye, we n'abavandimwe be n'igihugu cye.”

6Nuko Demeteriyo aha Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo no gucurisha intwaro, kandi amusaba kwifatanya na we. Ategeka ko basubiza Yonatani imfungwa z'Abayahudi zari zarafashwe ho ingwate mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu.

7Yonatani ajya i Yeruzalemu afite ibaruwa y'umwami, ayisomera abaturage bose n'ingabo zari mu kigo ntamenwa.

8Abaturage bose bumvise ko umwami yahaye Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo, batahwa n'ubwoba bwinshi.

9Nuko ingabo zari mu kigo ntamenwa zisubiza Yonatani imfungwa zari zarafashweho ingwate, na we abashyikiriza imiryango yabo.

10Yonatani atura i Yeruzalemu, atangira gusana no gutunganya umujyi.

11Ategeka abubatsi gusana inkuta z'umujyi, no gukikiza umusozi wa Siyoni urukuta rw'amabuye abajwe kugira ngo barukomeze. Nuko ibyo byose birakorwa.

12Ingabo z'abanyamahanga zari mu bigo ntamenwa byubatswe na Bakidesi zirahunga,

13buri wese areka umurimo we asubira mu gihugu cye.

14Icyakora i Betisuri hasigara bamwe mu Bayahudi batubahaga Amategeko n'amabwiriza, kuko uwo mujyi wari ubuhungiro bwabo.

15Umwami Alegisanderi amenya ibyerekeye amasezerano akubiye muri ya baruwa Demeteriyo yandikiye Yonatani, bamutekerereza n'ibyerekeye intambara n'ibigwi bya Yonatani n'abavandimwe be, kimwe n'imiruho barushye.

16Umwami aravuga ati: “Ntituzigera tubona undi muntu umeze nka we! Nimuze tumugire incuti kandi twifatanye na we.”

17Nuko yandikira Yonatani ati:

18“Muvandimwe wanjye Yonatani, jyewe Umwami Alegisanderi ndakuramutsa.

19Twumvise bavuga ko uri umuntu w'intwari, dusanze ukwiye kuba incuti yacu.

20Ni yo mpamvu kuva uyu munsi tukugize Umutambyi mukuru w'ubwoko bwawe, tukaguha n'icyubahiro cyo kwitwa incuti y'umwami kugira ngo nawe udushyigikire, kandi udukomereze ubucuti.”

Umwami abigaragaza amwoherereza ikanzu y'umuhemba n'ikamba ry'izahabu.

21Nuko mu kwezi kwa karindwi k'umwaka wa 160, mu birori by'umunsi mukuru w'Ingando Yonatani yambara imyambaro y'ubutambyi, akorakoranya ingabo kandi acurisha intwaro nyinshi.

Ibyiza Demeteriyo wa mbere yijeje Abayahudi

22Demeteriyo amenye iyo nkuru biramushobera, maze aravuga ati:

23“Kuki twarangaye bigatuma Alegisanderi adutanga kugirana ubucuti n'Abayahudi, akaba agiye kurushaho gukomera?

24Nanjye ngiye kubandikira mu magambo aryohereye, mbemerere imyanya yo hejuru n'ibihembo kugira ngo bemere kuntera inkunga.”

25Nuko arabandikira ati:

“Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

26Twashimishijwe n'uko mwakomeje amasezerano twagiranye, mukomeza no kutubera incuti kandi mwirinda kwifatanya n'abanzi bacu.

27Nimukomeza kutubera indahemuka, natwe tuzabitura kubera ibyiza mutugirira.

28Tuzabagabanyiriza imisoro kandi tubakorere n'ibyiza byinshi.

29Kuva ubu Abayahudi bose mbakuye ku misoro isanzwe, ku mahōro y'umunyu no ku makoro y'ibwami.

30Kuva ubu ndetse n'igihe cyose, mbavaniyeho burundu ibyerekeye kimwe cya gatatu cy'umusaruro w'imyaka, na kimwe cya kabiri cy'imbuto zera ku biti nahabwaga. Ubwo burenganzira bwemerewe igihugu cy'u Buyuda n'intara eshatu zongeweho, zikuwe kuri Samariya na Galileya.

31Yeruzalemu izaba umujyi weguriwe Imana, kandi nyivaniyeho hamwe n'intara ziyikikije, imigabane ya kimwe cya cumi n'imisoro yose n'amahōro.

32“Ndetse uburenganzira nari mfite ku kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu, ncyeguriye Umutambyi mukuru, kugira ngo agishyiremo abantu yitoranyirije bakirinde.

33Abayahudi bose bavanywe mu Buyuda ari imbohe bakajyanwa aho ari ho hose mu gihugu cyanjye, mbasubije ukwishyira ukizana kandi nta ncungu mbasabye. Mbasoneye imisoro y'uburyo bwose, kimwe n'iy'amatungo yabo.

34Abayahudi bose batuye mu gihugu cyanjye bazasonerwa imisoro yose n'imyenda ku minsi mikuru yose, ku masabato no ku mboneko z'ukwezi no ku minsi y'ikiruhuko. Ibyo bikazakurikizwa no mu minsi itatu ibanziriza cyangwa ikurikira umunsi mukuru ukomeye.

35Nta muntu uzaba afite uburenganzira bwo kugira icyo abishyuza, cyangwa ngo abatere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.

36“Abayahudi bazashyirwa mu ngabo z'umwami kugeza ku basirikari ibihumbi mirongo itatu, kandi bajye bahabwa igihembo nk'icy'izindi ngabo zose z'umwami.

37Bamwe muri bo bazashyirwa mu bigo by'ingenzi ntamenwa by'umwami, bashingwe n'imirimo ikomeye mu gihugu. Abayobozi babo n'abatware bazajya batoranywa muri bo, kandi babeho bakurikije amategeko yabo nk'uko umwami yabitegetse mu gihugu cy'u Buyuda.

38“Naho za ntara eshatu zashyizwe ku Buyuda zikuwe kuri Samariya, nizibe iz'u Buyuda kandi zitegekwe n'umuntu umwe. Nta bundi butegetsi zizumvira butari ubw'Umutambyi mukuru.

39Umujyi wa Putolemayida n'akarere kawukikije mbyeguriye Ingoro y'i Yeruzalemu, kugira ngo imisoro iwuvuyemo ikoreshwe mu mihango yerekeye iyobokamana.

40Byongeye kandi, nanjye ubwanjye niyemeje kujya ntanga buri mwaka ibikoroto ibihumbi cumi na bitanu by'ifeza, zizafatwa ku mutungo w'umwami kugira ngo zikoreshwe muri uwo muhango.

41Naho ibirarane byose abasoresha batatanze uko byagombaga mu myaka ishize, kuva ubu bizajya bitangwa kugira ngo bikoreshwe imirimo y'Ingoro.

42Ikindi kandi, ibikoroto ibihumbi bitanu byakurwaga ku mutungo w'Ingoro wa buri mwaka na byo ndabizibukiriye, bizajya bihabwa abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro.

43Umuntu wese uzahungira mu Ngoro y'i Yeruzalemu no mu nkengero zayo zose, azira ko ataratanga umusoro w'umwami cyangwa ko arimo undi mwenda ntazakurikiranwa, kandi ntawe uzafatīra ibyo atunze byose mu gihugu cyanjye.

44Ibizakoreshwa mu mirimo yo kubaka no gusana Ingoro, bizavanwa ku mutungo w'umwami.

45Ibizakoreshwa mu kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzikomeza, kimwe no gusana inkuta z'imijyi y'u Buyuda, na byo bizavanwa ku mutungo w'umwami.”

Urupfu rw'Umwami Demeteriyo wa mbere

46Yonatani na rubanda bumvise ibyo Demeteriyo abizeza banga kubyemera, kuko bibukaga ibibi byose yakoreye Abisiraheli n'uburyo yari yarabakandamije.

47Nuko bahitamo kugirira icyizere Alegisanderi kuko ari we wabanje kugirana na bo amasezerano nyakuri y'amahoro, bakomeza kumubera incuti z'indahemuka.

48Hanyuma Umwami Alegisanderi akoranya igitero gikomeye, atera Demeteriyo.

49Abami bombi bamaze gusakirana, ingabo za Alegisanderi zirahunga. Demeteriyo arabakurikirana maze arabatsinda.

50Demeteriyo arwana ubutaruhuka kugeza ko izuba rirenga, ariko uwo munsi agwa ku rugamba.

Yonatani ashyirwa mu rwego rw'ubutegetsi

51Alegisanderi yohereza intumwa kuri Putolemeyi wa gatandatu umwami wa Misiri amubwira ati:

52“Dore nagarutse mu gihugu cyanjye nganje ku ntebe ya cyami ya ba sogokuruza. Natsinze Demeteriyo mfata ubutegetsi bityo ngarura igihugu cyacu.

53Naramurwanyije ndamutsinda we n'ingabo ze, none nganje ku ntebe ye ya cyami.

54Reka uyu munsi tugirane ubucuti maze unshyingire umukobwa wawe, nkubere umukwe kandi wowe n'umukobwa wawe nzabahe impano zibakwiriye.”

55Umwami Putolemeyi aramusubiza ati: “Harakabaho umunsi wagarutseho mu gihugu cya ba sokuruza, ukaba uganje ku ntebe yabo ya cyami!

56Uyu munsi nkwemereye ibyo wansabye mu ibaruwa yawe, ariko uzabanze uze duhurire i Putolemayida tubonane. Nzagushyingira umukobwa wanjye nk'uko wabinsabye.”

57Mu mwaka wa 162, Umwami Putolemeyi ahaguruka mu Misiri ari kumwe n'umukobwa we Kilewopatira, baza i Putolemayida.

58Umwami Alegisanderi amusangayo, Putolemeyi amushyingira umukobwa we Kilewopatira. Nuko ubukwe bubera i Putolemayida, buba bwiza cyane ku buryo bukwiriye abami.

Alegisanderi abonana na Yonatani

59Nyuma y'ibyo Umwami Alegisanderi yandikira Yonatani ngo aze babonane.

60Nuko Yonatani ajya i Putolemayida yabukereye ahahurira n'abo bami bombi, bo n'incuti zabo abaha amaturo y'ifeza n'izahabu, atanga n'izindi mpano nyinshi maze barabimukundira.

61Nyamara Abayahudi b'abagambanyi kandi batubaha Imana n'Amategeko, bishyira hamwe kugira ngo bamurwanye. Bamurega ku mwami ariko ntiyabitaho.

62Ahubwo ategeka ko bambura Yonatani imyambaro ye bakamwambika igishura cy'umuhemba. Nuko ibyo birakorwa.

63Umwami amwicaza iruhande rwe maze abwira ibyegera bye ati: “Nimujyane na we mu mujyi, maze mutangaze ko nta muntu n'umwe ugomba kugira ikintu na gito amurega, cyangwa ngo amutere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.”

64Abamuregaga babonye icyubahiro ahawe n'uko byatangajwe, babonye n'igishura cy'umuhemba yari yiteye, bose barahunga.

65Umwami yongera kumuha icyubahiro cyo kubarwa mu ncuti ze z'ingenzi, kandi amugira umugaba w'ingabo n'umuyobozi w'akarere kagari.

66Nuko Yonatani agaruka i Yeruzalemu mu mahoro no mu byishimo.

Yonatani atsinda Apoloniyo

67Mu mwaka wa 165, Demeteriyo umuhungu wa Demeteriyo wa mbere, aturuka i Kireti asubira mu gihugu cya ba sekuruza.

68Umwami Alegisanderi abyumvise biramubabaza cyane, agaruka Antiyokiya.

69Demeteriyo ashyiraho Apoloniyo kuba umutware wa Kelesiriya, na we akoranya igitero kinini maze ajya gushinga inkambi i Yaminiya. Nuko atuma kuri Yonatani Umutambyi mukuru ati:

70“Dore ni wowe wenyine usigaye uduhangara, naho jyewe nahindutse urw'amenyo n'insuzugurwa kubera wowe. Kuki ukomeza kutubuza amahoro aho uri mu misozi?

71Niba rero wizeye ingabo zawe, manuka nonaha udusange mu kibaya maze turebe urusha undi imbaraga, kuko nshyigikiwe n'ingabo zose ziturutse mu mijyi.

72Banza ubaririze neza umenye uwo ndi we n'abanshyigikiye. Barahamya ko utazatunanira kuko na ba sokuruza bameneshejwe mu gihugu cyabo incuro ebyiri.

73None rero ntuteze kunanira abanyamafarasi cyangwa igitero kingana gitya, muri iki kibaya kitagira amasenga ntikigire n'amabuye, cyangwa ahantu umuntu yahungira.”

74Yonatani yumvise ayo magambo ya Apoloniyo ahagarika umutima, hamyuma ajyana n'abantu ibihumbi icumi ava i Yeruzalemu. Simoni umuvandimwe we ajya kumusanganira azanye n'igitero cyo kumutabara,

75bashinga inkambi ahateganye n'i Yope. Abaturage bari bafunze amarembo y'uwo mujyi kuko warimo ingabo za Apoloniyo, maze Abayahudi barabarwanya.

76Nuko abaturage bagira ubwoba baramukingurira, maze Yonatani yigarurira uwo mujyi.

77Apoloniyo abyumvise, ajyana n'abantu ibihumbi bitatu barwanira ku mafarasi n'ingabo nyinshi. Hanyuma yerekeza Ashidodi nk'ushaka kwambukiranya igihugu, nyamara ajya mu kibaya kuko yari afite ingabo nyinshi zirwanira ku mafarasi kandi yizeye.

78Nuko Yonatani amukurikirana Ashidodi, maze ibitero byombi birasakirana.

79Ariko Apoloniyo yari yasize abantu igihumbi barwanira ku mafarasi, bihishe inyuma y'Abayahudi.

80Yonatani amenya ko hari igico cy'abanzi bamuteye baturutse inyuma, kandi bagose ingabo ze. Abo banzi barasa Abayahudi kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

81Icyakora ingabo za Yonatani zikomeza kwihagararaho nk'uko yari yabibategetse, naho amafarasi y'abanzi arananirwa.

82Nuko Simoni azana igitero cye arwanya ingabo z'abanzi zigenza amaguru, mu gihe abarwanira ku mafarasi bari bamaze gutsindwa. Simoni amaze kubahashya barahunga.

83Abarwanira ku mafarasi batatanira mu kibaya, abahunga bagera Ashidodi bihisha mu ngoro ya Dagoni ikigirwamana cyabo, bibwira ko barokoka.

84Yonatani asahura Ashidodi n'imijyi yose iyikikije kandi arayitwika, atwika n'ingoro ya Dagoni n'abayihungiyemo bose.

85Abantu bagera ku bihumbi umunani barapfa, bazize intambara n'inkongi y'umuriro.

86Nuko Yonatani ava aho ajya gushinga inkambi hafi ya Ashikeloni, abaturage b'uwo mujyi baza kumusanganira babikereye.

87Hanyuma Yonatani n'abantu be bagaruka i Yeruzalemu bafite iminyago myinshi.

88Umwami Alegisanderi yumvise iyo nkuru, yongera guha Yonatani icyubahiro.

89Amwoherereza umudari w'izahabu nk'uko babigenzerezaga ababyeyi b'abami, amwegurira umujyi wa Akaroni n'akarere kawo kose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help