Nahumu 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Mwa Bayuda mwe, dore intumwa iturutse ku misozi,

ije gutangaza inkuru nziza ko ari amahoro.

Cyo nimwizihize iminsi mikuru yo gusenga Imana,

nimuhigure n'imihigo mwahize.

Erega wa muntu wigomeka ntazongera gutera igihugu cyanyu,

yararimbutse ashiraho!

Kurimbuka kwa Ninive

2Mwa batuye i Ninive mwe, dore abanzi barabateye!

Nimurwane ku bigo ntamenwa byanyu,

nimugenzure imihanda yinjira mu murwa,

nimukenyere mukomeze mukoreshe imbaraga zanyu zose!

3Mwasahuye abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli,

mwangije imizabibu yabo,

nyamara Uhoraho abasubije ishema ryabo.

Ninive iterwa ikanasahurwa

4Dore abasirikari bateye Ninive batwaye ingabo zitukura,

bambaye n'imyambaro y'umutuku.

Biteguye kugaba igitero,

amagare yabo y'intambara aratera ibishashi nk'umuriro,

babanguye amacumu yabo.

5Amagare yabo y'intambara yiroshye mu mihanda,

aragenda anyuranamo mu mihanda mikuru,

uyabonye wakwibwira ko ari imuri zigurumana,

anyaruka nk'umurabyo.

6Umwami wa Ashūru yohereje abasirikari be bakuru,

bagiye bihuta bagwa babyuka,

bageze ku rukuta rw'umurwa bahashinga ibirindiro.

7Naho abanzi binjiriye mu marembo areba ku ruzi,

bahise bafata ingoro y'umwami.

8Birarangiye Ninive irasahuwe,

abayituye bajyanywe ho iminyago.

Abaja babo bitangiriye itama,

baraganya nk'inuma ziguguza.

9Ninive imeze nk'ikigega cy'amazi cyatobotse,

abayituye barayivamo.

Barabahamagara ngo bahagarare,

ariko nta n'umwe ukebuka ngo arebe inyuma.

10Nimusahure ifeza musahure n'izahabu,

dore hari ubukungu butabarika,

huzuye ibintu by'agaciro kenshi!

11Ninive irasenyutse, irasahuwe ihindutse amatongo!

Abayituye bakutse umutima,

amavi yabo arakomangana,

umubiri wose urahinda umushyitsi,

mu maso habo harasuherewe.

Abami ba Ashūru bagereranywa n'intare

12Ninive yari imeze nk'isenga y'intare,

none se byayigendekeye bite?

Yari imeze nk'aho ibyana by'intare birira,

intare y'ingabo n'iy'ingore ni ho ziberaga,

ibyana byazo ntibyagiraga ikibihungabanya.

13Intare yatanyaguzaga umuhigo igahaza ibyana byayo,

yarawuniguraga ikagaburira ingore zayo.

Isenga yayo yayuzuzagamo ibyo yishe,

ubuvumo bwayo yabwuzuzagamo umuhigo.

14Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Ninive we, ndakwibasiye,

nzatwika amagare yawe y'intambara,

ibyana by'intare byawe bizicishwa inkota.

Nzakubuza kongera guhīga ku isi,

nta n'uzongera kumva intumwa zawe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help