Nehemiya 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

2Bose bahuza umugambi wo gutera i Yeruzalemu no kwangiza ibyaho.

3Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere.

4Byongeye kandi Abayahudi baravugaga bati: “Abakozi bacitse intege, ibirundo by'ibisigazwa ni byinshi, ntabwo dushobora kuzarangiza gusana uru rukuta!”

5Abanzi bacu na bo bakavuga bati: “Ntibazigera batubona cyangwa ngo bamenye igihe tuzazira, bazabona tubaguye gitumo maze tubamarire ku icumu, n'umurimo bakoraga tuwuhagarike.”

Abubatsi bahabwa intwaro

6Nuko Abayahudi bo mu cyaro baturanye n'abanzi bacu, baza kutuburira incuro nyinshi bati: “Nimwigarukire iwacu.”

7Nuko nshyira abantu inyuma y'urukuta aho rwari rukiri rugufi n'aho rwari rutarasanwa, bahagarara mu myanya yabo bakurikije imiryango yabo, kandi bitwaje inkota n'amacumu n'imiheto.

8Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n'abahungu n'abakobwa banyu, n'abagore banyu n'amazu yanyu.”

9Abanzi bacu bamenya ko twaburiwe, kandi ko Imana yaburijemo umugambi wabo. Nuko twese dusubira ku rukuta, umuntu wese ku murimo we.

10Uhereye uwo munsi kimwe cya kabiri cy'abakozi banjye barakoraga, naho abandi bahoraga baryamiye amajanja bafite amacumu n'ingabo n'imiheto, bambaye n'amakoti y'ibyuma akingira igituza. Abasirikari bakuru bari barinze Abayahudi bose

11bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro.

12Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye,

13kuko nari narabwiye abanyacyubahiro n'abatware na rubanda nti: “Murabona ko uyu murimo ari munini kandi ari mugari, ku buryo dutataniye impande zose z'urukuta.

14Nimujya mwumva impanda ivuze, mujye mudutabara muze aho ivugiye. Imana yacu na yo izaturwanirira.”

15Nuko dukomeza gukora dutyo kuva mu museke kugeza nimugoroba mu kabwibwi, kimwe cya kabiri cy'abakozi bitwaje amacumu baryamiye amajanja.

16Icyo gihe kandi mbwira abantu nti: “Umuntu wese kimwe n'abakozi bamufasha ajye arara muri Yeruzalemu, bityo nijoro batubere abazamu naho ku manywa bakore.”

17Nararaga nkenyeye kimwe na bagenzi banjye n'abakozi bamfashaga, ndetse n'abarinzi. Ntitwigeraga twiyambura keretse tugiye kwiyuhagira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help