Zaburi 58 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana ihana abagome

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura”. Ni igisigo cya Dawidi.

2Mwa bacamanza mwe, aho mwagaragaje ubutabera muricecekera!

Mbese uko ni ko mukwiye gucira abantu imanza?

3Ashwi da! Ibiri amambu mugambirira guca urwa kibera,

mugakandamiza abatuye igihugu.

4Abagome bigomeka bakimara kuvuka,

batangira kubeshya no guteshuka bakiva mu nda.

5Bicana nk'ubumara bw'inzoka kubera urugomo,

bica amatwi ngo batumva bakamera nk'incira,

6incira yanga kumva ijwi ry'umugombozi,

nubwo yaba ari umugombozi kabuhariwe.

7Mana, bakuremo urugomo,

Uhoraho, rubakuremo bamere nk'intare itakigira imikaka.

8Nibakendere nk'amazi atemba agashiraho,

imyambi batamitse kurasa na yo nihembe.

9Nibashonge bamere nka manyenya igenda ishonga igashiraho,

be kubaho bamere nk'inda yavuyemo.

10Abagome Imana izabagwa gitumo,

izabatema nk'utema ibihuru by'amahwa bitoshye,

ibatumure nk'uko umuyaga utumura amahwa yumye.

11Intungane zizishima zibonye abagome bahōwe,

zizagenda zikandagira mu maraso yabo.

12Nuko abantu bazavuga bati:

“Erega kuba intungane bifite akamaro!

Koko hariho Imana icira abari ku isi imanza zitabera.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help