Ibarura 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amaturo yatanzwe n'abatware b'Abisiraheli

1Barangije gushinga Ihema ry'ibonaniro, Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose kugira ngo abyegurire Uhoraho.

2Nuko abatware bahagarariye imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli bazana amaturo. Ni bo batware b'amazu bashinzwe ibarura.

3Bazanye amagare atandatu atwikiriye, n'ibimasa cumi na bibiri byo kuyakurura, babitura Uhoraho imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Buri mutware yari yatanze ikimasa, naho buri gare rigatangwa n'abatware babiri.

4Uhoraho abwira Musa ati:

5“Akira ayo maturo azakoreshwa imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, uyagabanye Abalevi ukurikije imirimo bashinzwe.”

6Musa yakira ayo magare n'ibyo bimasa, abishyikiriza Abalevi.

7Abagerishoni abaha amagare abiri n'ibimasa bine akurikije imirimo bashinzwe.

8Andi magare ane n'ibimasa umunani, abiha Abamerari akurikije imirimo bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we wagenzuraga imirimo y'Abagerishoni n'iy'Abamerari.

9Abakehati nta cyo yabahaye kuko umurimo wabo ari ugutwara ibintu byeguriwe Uhoraho, bakaba bagomba kubiheka ku ntugu.

10Mu minsi yakurikiye itahwa ry'urutambiro, abo batware bazanye andi maturo bayashyira imbere yarwo.

11Uhoraho abwira Musa ati: “Buri mutware ajye agira umunsi we wo kuzana amaturo yo kwizihiza itahwa ry'urutambiro.”

12-83Dore uko bagiye bakurikirana.

Ku munsi wa mbere haje Nahasoni mwene Aminadabu, umutware w'umuryango wa Yuda.

Ku munsi wa kabiri haza Netanēli mwene Suwari, umutware w'umuryango wa Isakari.

Ku munsi wa gatatu haza Eliyabu mwene Heloni, umutware w'umuryango wa Zabuloni.

Ku munsi wa kane haza Elisuri mwene Shedewuri, umutware w'umuryango wa Rubeni.

Ku munsi wa gatanu haza Shelumiyeli mwene Surishadayi, umutware w'umuryango wa Simeyoni.

Ku munsi wa gatandatu haza Eliyasafu mwene Duweli, umutware w'umuryango wa Gadi.

Ku munsi wa karindwi haza Elishama mwene Amihudi, umutware w'umuryango wa Efurayimu.

Ku munsi wa munani haza Gamaliyeli mwene Pedasuri, umutware w'umuryango wa Manase.

Ku munsi wa cyenda haza Abidani mwene Gidewoni, umutware w'umuryango wa Benyamini.

Ku munsi wa cumi haza Ahiyezeri mwene Amishadayi, umutware w'umuryango wa Dani.

Ku munsi wa cumi n'umwe haza Pagiyeli mwene Okirani, umutware w'umuryango wa Ashēri.

Ku munsi wa cumi n'ibiri haza Ahira mwene Eyinani, umutware w'umuryango wa Nafutali.

Buri mutware yazanye isahani y'ifeza ipima ikiro n'igice, n'urwabya rw'ifeza rupima garama magana inani, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Byombi byari byuzuye ifu nziza ivanze n'amavuta y'iminzenze y'ituro ry'ibinyampeke. Yazanye n'agakombe k'izahabu gapima garama ijana na cumi, kuzuye umubavu. Yazanye n'ikimasa n'impfizi y'intama, n'umwana w'intama utarengeje umwaka by'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Yazanye n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ibimasa bibiri n'amapfizi y'intama atanu n'amasekurume y'ihene atanu, n'abana b'intama batanu batarengeje umwaka, by'ibitambo by'umusangiro.

84Ngayo amaturo abatware b'Abisiraheli batanze mu minsi yakurikiye itahwa ry'urutambiro. Batanze amasahani y'ifeza cumi n'abiri, n'inzabya z'ifeza cumi n'ebyiri, n'udukombe tw'izahabu cumi na tubiri.

85Amasahani yose n'inzabya zose by'ifeza byapimaga ibiro makumyabiri na birindwi na garama magana atandatu, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi.

86Udukombe twose tw'izahabu twuzuye umubavu, twapimaga ikiro kimwe na garama magana atatu na makumyabiri.

87Batanze n'ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama cumi na babiri batarengeje umwaka by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke. Batanga n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri y'ibitambo byo guhongerera ibyaha.

88Batanze kandi ibimasa makumyabiri na bine n'amapfizi y'intama mirongo itandatu, n'amasekurume y'ihene mirongo itandatu, n'abana b'intama mirongo itandatu batarengeje umwaka by'ibitambo by'umusangiro. Ngayo amaturo yaturiwe kwizihiza itahwa ry'urutambiro, rumaze kwegurirwa Uhoraho.

89Musa yinjiye mu Ihema ry'ibonaniro kugira ngo avugane n'Uhoraho, yumva Uhoraho avugira hagati y'amashusho abiri y'abakerubi ari hejuru y'igipfundikizo cy'Isanduku y'Isezerano, nuko baravugana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help