1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Bwira Abisiraheli basubire inyuma, bashinge amahema ku nkombe y'inyanja imbere y'i Pihahiroti, hagati ya Migidoli n'inyanja, hafi ya Bāli-Sefoni.
3Umwami wa Misiri azibwira ko Abisiraheli bahabiye mu Misiri, ubutayu bukabazitira.
4Nzamunangira umutima maze abakurikire. Ariko nzamutsinda we n'ingabo ze zose mpabwe ikuzo. Bityo Abanyamisiri bazamenya uwo ndi we.” Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yabivuze.
5Umwami wa Misiri yumva ko Abisiraheli bagiye, maze we n'ibyegera bye bisubiraho baravuga bati: “Twakoze ibiki? Ubonye ngo tureke Abisiraheli bagende kandi badukoreraga!”
6Bategura igare ry'umwami, bateguza n'ingabo ze, bajyana
7n'amagare y'intambara yose yo mu Misiri, harimo magana atandatu akomeye, buri gare ririmo umusirikari mukuru uriyoboye.
8Uhoraho anangira umutima w'umwami wa Misiri, akurikira Abisiraheli bari bavuye mu Misiri barinzwe n'Uhoraho.
9Ingabo zose z'Abanyamisiri ziri ku mafarasi no mu magare y'intambara, zikurikira Abisiraheli zibafatira hafi y'i Pihahiroti, imbere y'i Bāli-Sefoni, aho bari bashinze amahema ku nkombe y'inyanja.
10Abisiraheli babonye umwami wa Misiri n'ingabo ze, bagira ubwoba bwinshi maze batakira Uhoraho.
11Babwira Musa bati: “Mbega ibyo wadukoreye! Kuki washatse ko dupfira mu butayu? Ese nta mva ziri mu Misiri?
12Tukiri mu Misiri ntitwakubwiye ngo utureke dukorere Abanyamisiri? Ese ibyo ntibyari kuturutira gupfira mu butayu?”
13Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi.
14Nimuhumure, Uhoraho ni we uri bubarwanirire!”
15Uhoraho abwira Musa ati: “Ni iki gituma untakira? Bwira Abisiraheli bakomeze urugendo!
16Rambura inkoni yawe hejuru y'inyanja amazi yigabanyemo kabiri, maze Abisiraheli bace mu nyanja hagati nk'abagenda ku butaka.
17Nanjye ngiye kunangira umutima w'Abanyamisiri babakurikire. Ngiye gutsinda umwami wa Misiri n'ingabo ze zose ndetse n'abarwanira mu magare no ku mafarasi, maze mpabwe ikuzo.
18Nimara kubatsinda nzahabwa ikuzo, kandi Abanyamisiri bazamenya uwo ndi we.”
19Umumarayika w'Imana wagendaga imbere y'Abisiraheli aherako ajya inyuma yabo, inkingi y'igicu na yo ibajya inyuma,
20ihagarara hagati yabo n'Abanyamisiri ijoro ryose. Abisiraheli ibabera urumuri, naho Abanyamisiri ibabera umwijima. Bityo iryo joro ryose abashyamiranye ntibegerana.
21Musa arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Iryo joro ryose, Uhoraho ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba usubiza amazi inyuma, inyanja yigabanyamo kabiri, hagati y'ayo mazi yombi hasigara ubutaka.
22Abisiraheli bambukira kuri ubwo butaka, amazi ameze nk'urukuta iburyo n'ibumoso.
23Abanyamisiri bagenderaga ku mafarasi n'abari mu magare y'intambara, bakurikira Abisiraheli mu nyanja rwagati.
24Bujya gucya, Uhoraho ari mu nkingi y'umuriro n'igicu areba ingabo z'Abanyamisiri, zicikamo igikuba.
25Uhoraho atuma ibiziga by'amagare yabo bifatwa mu cyondo, ku buryo yagendaga biruhanyije cyane. Abanyamisiri baravugana bati: “Nimureke duhunge! Uhoraho araturwanya arengera Abisiraheli.”
26Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Rambura ukuboko hejuru y'inyanja maze amazi arenge ku Banyamisiri, abagendera mu magare no ku mafarasi!”
27Musa abigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse. Maze mu museke inyanja isubira mu mwanya wayo, Abanyamisiri bagerageje guhunga bahura n'amazi abarengaho. Uhoraho abarimburira atyo mu nyanja.
28Amazi arenga ku magare no ku mafarasi, ntiharokoka n'umwe mu ngabo zose z'umwami wa Misiri zari zinjiye mu nyanja zikurikiye Abisiraheli.
29Ariko Abisiraheli bari bambutse inyanja bagenda ku butaka, amazi ameze nk'urukuta iburyo n'ibumoso.
30Uwo munsi Uhoraho akiza Abisiraheli Abanyamisiri, babona intumbi z'Abanyamisiri zigandagaje ku nkombe z'inyanja.
31Babona ububasha Uhoraho yakoresheje agatsinda Abanyamisiri, nuko baramwubaha cyane, bamugirira icyizere we n'umugaragu we Musa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.