Intangiriro 38 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yuda na Tamari

1Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be ajya kuba kwa Hira, ukomoka mu mujyi wa Adulamu.

2Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w'Umunyakanāni aramubengukwa, aramurongora.

3Uwo mugore asama inda abyara umwana w'umuhungu, Yuda amwita Eri.

4Arongera asama inda abyara undi muhungu, amwita Onani.

5Yongera kubyara umuhungu amwita Shela, yavutse Yuda ari i Kezibu.

6Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.

7Eri uwo arapfa azize kugomera Uhoraho.

8Yuda abwira Onani ati: “Cyura umugore wa mukuru wawe umucikure.”

9Ariko Onani abonye yuko abana batazamwitirirwa, akajya amena intanga ze hasi iyo yaryamanaga n'umugore wa mukuru we, kugira ngo atabyarana na we.

10Ibyo yakoraga Uhoraho arabigaya, na we aramwica.

11Yuda abwira umukazana we Tamari ati: “Subira iwanyu ube uretse gushaka undi mugabo, utegereze igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kwari ukumurerega kuko yatinyaga ko Shela yapfa nka bakuru be. Nuko Tamari yisubirira iwabo.

12Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa ari we mugore wa Yuda arapfa. Iminsi yo kwirabura irangiye, Yuda ajya i Timuna aho bakemuraga intama ze, ari kumwe n'incuti ye Hira w'Umunyadulamu.

13Tamari yumvise ko sebukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze,

14yambura imyambaro ye y'ubupfakazi, yitwikira igitambaro ariyoberanya, maze ajya kwicara ku irembo ry'umujyi wa Enayimu, ku muhanda ujya i Timuna. Tamari yari azi ko Shela yakuze ariko Yuda ntamumushyingire.

15Yuda amubonye akeka ko ari indaya kubera ko yari yitwikiriye,

16ntiyamenya ko ari umukazana we. Amusanga iruhande rw'umuhanda aramubwira ati: “Ngwino turyamane.”

Aramusubiza ati: “Urampa iki ngo turyamane?”

17Yuda aramusubiza ati: “Ndakoherereza umwana w'ihene wo mu mukumbi wanjye.”

Undi ati: “Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate kugeza igihe uwoherereza.”

18Yuda aramubaza ati: “Ndaguha ngwate ki?”

Tamari aramusubiza ati: “Umpe ikashe yawe n'umukufi wayo, n'inkoni witwaje.” Arabimuha bararyamana, amutera inda.

19Maze Tamari asubira iwabo yiyambura cya gitambaro, yambara imyenda ye y'ubupfakazi.

20Yuda atuma ya ncuti ye y'Umunyadulamu, ngo amushyirire uwo mugore umwana w'ihene anamwakire ingwate ze, ariko ntiyamubona.

21Ni ko kubaza abaturage ba Enayimu ati: “Ya ndaya yari ku muhanda iri he?”

Baramusubiza bati: “Nta ndaya iba ino.”

22Asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Namubuze, ndetse abaturage bambwiye ko nta ndaya ihaba!”

23Yuda aravuga ati: “Niyigumanire izo ngwate twe kwikoza isoni! Dore wamushyiriye ibyo namusezeraniye uramubura.”

24Hashize nk'amezi atatu umuntu abwira Yuda ati: “Tamari umukazana wawe, yigize indaya ndetse aranatwite.”

Yuda aravuga ati: “Nimumusohore bamutwike!”

25Bakimusohora Tamari atuma kuri sebukwe ati: “Itegereze iyi kashe n'umukufi wayo n'inkoni, nyir'ibi bintu ni we wanteye inda. Ngaho ibuka nyirabyo!”

26Yuda abibonye aravuga ati: “Andushije gutungana. Koko sinamushyingiye umuhungu wanjye Shela.” Yuda ntiyongeye kuryamana na we ukundi.

27Igihe Tamari yaramukwaga bamenya ko ari bubyare impanga.

28Igihe cyo kubyara, uwa mbere abanza ikiganza maze umubyaza akizirikaho akadodo k'umutuku. Aravuga ati: “Uyu ni Gakuru.”

29Ariko Gakuru ashubijeyo ikiganza, uwari inyuma amutanga kuvuka. Umubyaza aravuga ati: “Mbega ngo uricira icyanzu!” Nuko bamwita Perēsi.

30Hanyuma uwo bari baziritse akadodo k'umutuku ku kiganza na we aravuka. Se amwita Zera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help