Abalevi 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibihano by'abakoze ibizira

1Uhoraho ategeka Musa

2kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.

3Uko ni ko nzamuhana muce mu Bisiraheli, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, agahumanya Ihema ryanjye kandi agatukisha izina ryanjye riziranenge.

4Nyamara abaturage nibabyirengagiza bakanga kumwica,

5jyewe ubwanjye sinzabura kumuhana we n'umuryango we. Nzabaca mu Bisiraheli hamwe n'abandi bose banyimūye bakayoboka Moleki.

6“Nzahana n'umuntu wese ugisha inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, muce mu bwoko bwe.

7Munyiyegurire mube abaziranenge, kuko ndi Uhoraho Imana yanyu.

8Mwitondere amabwiriza yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho wabitoranyirije.

9“Umuntu navuma se cyangwa nyina azicwe, ni we uzaba arwihamagariye.

10“Umuntu nasambana n'umugore w'undi, bombi bazicwe.

11Umuntu naryamana na muka se azaba akojeje se isoni, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.

12Umuntu naryamana n'umukazana we bazaba bakoze ibidakwiye, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.

13Umugabo naryamana n'undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.

14Umuntu narongora umukobwa na nyina bizaba ari ubushizi bw'isoni, we n'umugore we na nyirabukwe bazatwikwe, kugira ngo muce ubushizi bw'isoni.

15Umugabo naryamana n'itungo azicwe, n'iryo tungo ryicwe.

16Umugore na we naryamana n'itungo iryo ari ryo ryose azicwe, n'iryo tungo ryicwe, azaba arwihamagariye.

17“Umuntu narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, bazaba bitesheje agaciro, bakwiriye kubihanirwa. Bazacibwe mu bwoko bwabo ku mugaragaro.

18Umuntu naryamana n'umugore uri mu mihango y'abakobwa, bombi bazacibwe mu bwoko bwabo.

19Umuntu naryamana na nyina wabo cyangwa nyirasenge, bombi bakwiriye kubihanirwa, kuko bazaba bikojeje isoni kandi bafitanye isano ya bugufi.

20Umuntu naryamana na muka se wabo azaba akojeje isoni se wabo, abasambanyi bombi bakwiriye kubihanirwa. Bazapfa batabyaranye.

21Umuntu naryamana n'umugore wabo azaba akojeje isoni umuvandimwe we, abasambanyi bombi bazaba bihumanyije. Bazapfa batabyaranye.

22“Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko nabahaye kandi muyakurikize, kugira ngo mutazacibwa mu gihugu ngiye kubatuzamo.

23Ntimugakurikize imigenzereze y'abagituye, nzakibirukanamo kuko bakoze ibizira bigatuma mbazinukwa.

24Ariko mwebwe nabasezeranyije kuzabaha ubutaka bwabo, mukabwigarurira bukaba gakondo yanyu. Ni igihugu gitemba amata n'ubuki. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabatandukanyije n'andi mahanga.

25Ni yo mpamvu mugomba kujya mutandukanya ibihumanya n'ibidahumanya mu matungo no mu nyamaswa, no mu biguruka no mu bikurura inda hasi, kugira ngo mutazabyihumanyisha. Ni cyo cyatumye mbamenyesha ibihumanye.

26Muzabe abanjye, mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho ndi umuziranenge, ni cyo cyatumye mbatandukanya n'andi mahanga.

27“Umugabo cyangwa umugore uterekēra abazimu cyangwa ushika, azicishwe amabuye, azaba arwihamagariye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help