1Mu mwaka wa cumi n'umunani Yerobowamu mwene Nebati ari ku ngoma muri Isiraheli, Abiya yabaye umwami w'u Buyuda,
2amara imyaka itatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.
3Abiya yakomeje gukora ibyaha nk'ibya se ntiyagenza nka sekuruza Dawidi, kandi ntiyakunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima.
4Nyamara kubera umugaragu we Dawidi, no kugira ngo umuryango we utazima kandi Yeruzalemu ikomere, Uhoraho yahaye Abiya umuhungu uzamusimbura ku ngoma.
5Ibyo byatewe n'uko Dawidi yakoze ibinogeye Uhoraho, ntiyateshuka ku mabwiriza ye uretse ibyo yakoreye Uriya w'Umuheti.
6Abiya ari ku ngoma, intambara zashyamiranyaga Robowamu na Yerobowamu zarakomeje.
7Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Abiya na Yerobowamu.
8Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma.
Asa aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 14.1-2; 15.16-19; 16.1-6,11-14)9Mu mwaka wa makumyabiri Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Asa yabaye umwami w'u Buyuda,
10amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyirakuru yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu.
11Asa yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi.
12Yamenesheje mu gihugu abagabo b'indaya mu mihango y'idini, akuraho n'ibigirwamana byose ba sekuruza bari barikoreye.
13Asa avana nyirakuru Māka ku bugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi iteye ishozi ya Ashera. Asa ategeka ko bamenagura iyo nkingi, bakayitwikira mu kabande ka Kedironi.
14Ntiyashenye ahasengerwaga ibigirwamana, ahubwo yakomeje gukunda Uhoraho abikuye ku mutima.
15Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y'Uhoraho, ari byo ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho.
16Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.
17Bāsha atera u Buyuda hanyuma asana Rama arayikomeza, kugira ngo yimire abinjira n'abasohoka kwa Asa umwami w'u Buyuda.
18Asa rero afata ifeza n'izahabu byose byari bisigaye mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho, no mu mutungo w'ingoro ya cyami. Abiha abagaragu be kugira ngo babishyīre umwami wa Siriya Benihadadi i Damasi, wari mwene Taburimoni akaba n'umwuzukuru wa Heziyoni. Abamutumaho ati:
19“Reka tugirane amasezerano nk'uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje impano y'ifeza n'izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.”
20Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b'ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi wa Iyoni n'uwa Dani, n'uwa Abeli-Betimāka, n'intara yose ya Galileya n'iya Nafutali.
21Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama asubira i Tirusa.
22Umwami Asa aherako atumiza Abayuda bose nta n'umwe ubuze, bajya i Rama bakurayo amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba mu ntara y'Ababenyamini n'i Misipa.
23Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Asa n'imijyi yubatse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Ageze mu za bukuru arwara ibirenge,
24ariko yisazira amahoro bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yozafati amusimbura ku ngoma.
Nadabu aba umwami wa Isiraheli25Mu mwaka wa kabiri Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma.
26Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo se yatoje Abisiraheli ntiyigera abireka.
27Hanyuma Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari agambanira Nadabu. Icyo gihe Nadabu n'ingabo zose z'Abisiraheli bari bagose umujyi wa Gibetoni wari uw'Abafilisiti, Bāsha ahatsinda Nadabu.
28Ibyo byabaye mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda. Nuko Bāsha afata ubutegetsi muri Isiraheli.
29Bāsha amaze kuba umwami, atsemba ab'inzu ya Yerobowamu bose ntihasigara n'uwo kubara inkuru, biba nk'uko Uhoraho yabitumye umugaragu we Ahiya w'i Shilo.
30Ibyo byose byatewe n'ibyaha Yerobowamu yakoze n'uburyo yatoje Abisiraheli gucumura, bakarakaza Uhoraho Imana ya Isiraheli.
31Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Nadabu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”
32Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli.
Bāsha aba umwami wa Isiraheli33Mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma i Tirusa.
34Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu yatoje Abisiraheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.