1Wa murwa umena amaraso we, ugushije ishyano!
Wiganjemo abanyabinyoma,
wuzuyemo n'iminyago,
ntuhwema gusahura iby'abandi.
2Umva urusaku rw'inkoni z'abayoboye amafarasi,
umva urusaku rw'inziga z'amagare y'intambara!
Umva imirindi y'amafarasi yiruka cyane,
umva n'ikiriri cy'amagare y'intambara asimbagurika.
3Dore abarwanira ku mafarasi bagabye igitero!
Inkota ziratera ibishashi,
amacumu ararabagirana.
Abaguye ku rugamba ni ishyano ryose,
intumbi ziragerekeranye,
imirambo ntibarika,
abantu bagenda bayisitaraho!
4Ninive ari yo ndaya kabuhariwe,
yari ifite uburanga buhebuje,
yari n'umupfumu w'umuhanga.
Yigaruriraga andi mahanga ikoresheje ubusambanyi,
yigaruriraga andi moko ikoresheje ubupfumu.
5Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo ayibwira ati:
“Dore ndakwibasiye,
ibyawe nzabishyira ahabona ukorwe n'isoni,
nzereka amahanga ubwambure bwawe,
uzakorwa n'ikimwaro imbere y'ibindi bihugu.
6Nzakujugunyaho ibyanduza bitera ishozi,
nzagusuzuguza abantu bose bagushungere.
7Abazakubona bose bazakugendera kure,
bazatangara bati: ‘Ninive ibaye amatongo!
Koko ntawe uzayiririra!’
Uzabona he ushobora kuguhumuriza.”
Ninive izaba nka Tebesi8Ninive we, ese urinzwe kurusha umujyi wa Tebesi?
Uwo mujyi na wo wari wubatse ku nkengero y'uruzi,
wari ukikijwe n'amazi,
uruzi ni rwo rwabaye urukuta ruwurinda.
9Ni ho hari ubutegetsi bukomeye bwa Misiri na Kushi,
Abaputi n'Abanyalibiya baje kuyitabara.
10Nyamara abanzi bayo barayigaruriye,
abayituye bajyanywe ho iminyago,
abana babo biciwe mu mahuriro y'imihanda.
Abanzi bafindiye abanyacyubahiro bayo ngo babigabanye,
babohesheje abakomeye bayo iminyururu.
11Mwa batuye i Ninive mwe, ni mwe mutahiwe,
muzahungetwa nk'abasinzi mwihishe.
Ni mwe mutahiwe gushaka aho muhungira abanzi.
Ninive inanirwa kwirwanaho12Ibigo by'ingabo zanyu byose ntibifashije,
bimeze nk'ibiti by'imitini ihishije.
Ubinyeganyeje imbuto zihungukira mu kanwa ke!
13Dore ingabo zanyu zifite ubwoba kurusha abagore!
Imipaka yanyu abanzi barayuguruye,
umuriro wakongoye ibihindizo by'amarembo yanyu.
14Nimwivomere amazi azabahaza mwugarijwe n'abanzi.
Nimucukure ibumba murikāte,
nimubumbe amatafari yo gusana inkuta zanyu.
15Icyakora muzicwa n'inkongi y'umuriro,
muzashirira ku rugamba,
muzatsembwa nk'imyaka itsembwa n'inzige!
Ubwami bwa Ashūru busenyukaMwabaye benshi mumera nk'inzige,
mwabaye benshi nk'isanane.
16Mwohereje abacuruzi benshi mu mahanga,
babaye benshi nk'inyenyeri zo ku ijuru,
bari bameze nk'inzige zirya ibihingwa zikigurukira.
17Ingabo zanyu zari zimeze nk'inzige,
abatware b'ingabo bari bameze nk'irumbu ry'ibihore,
byirirwa ku nzitiro iyo hari imbeho,
iyo hamaze gushyuha birigurukira,
ntawe umenya aho birengeye.
18Mwami wa Ashūru we, abatware bawe barishwe,
abagaba b'ingabo zawe basinziriye ubuticura!
Dore abaturage bakwiye imishwaro ku misozi,
ntabwo habonetse umuntu wo kubakoranya.
19Erega nta muti wakomora ibikomere byanyu,
inguma zanyu ni simusiga!
Abazumva ibyababayeho bose bazabishimaho,
koko nta n'umwe mutakandamije.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.