14[1] Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:
“Ahashuwerusi umwami ukomeye, yandikiye abategetsi n'abatware b'ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ayobora uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, ibi bikurikira:
15[2] “Hanyuma yuko mbaye umutegetsi w'ibihugu byinshi n'umutware w'isi yose, nyamara ntabitewe no kwirata ububasha mfite ahubwo nshaka kuyoborana abantu banjye ubugwaneza, nagambiriye kugarura umutekano no guharanira icyateza igihugu imbere kugira ngo kibe nyabagendwa kuva ku mupaka kugera ku wundi, no kugarura amahoro abantu bose bifuza.
16[3] “None nabajije abajyanama banjye uko nshobora kugera kuri iyo ntego, Hamani umwe mu bajyanama banjye atanga igitekerezo cye. Uwo Hamani azwi ho ko ari umunyacyubahiro muri twe, kandi buri gihe yagaragaje ko aharanira ibyagirira igihugu akamaro. Kubera ubushishozi n'ubudahemuka bwe, yahawe umwanya wa kabiri mu gihugu.
17[4] Mu minsi ishize Hamani yatubwiye ibyerekeye ubwoko bw'abantu bari bakwiriye hose muri iki gihugu, atubwira ko abo bantu bafite amategeko yabo bwite anyuranye n'ayandi moko, kandi bagasuzugura amategeko y'umwami. Iyo migenzereze yabo ibangamira ubumwe bw'igihugu, dushaka kuyobora mu butabera n'ubutungane.
18[5] “Maze kumenya ko abo bantu bahora bashyamiranye n'abandi, bakironda kandi bakagira n'amategeko yabo bwite, menya kandi ko kuba barwanya ubutegetsi bwanjye bibatera kwigomeka bikabije, bakabangamira umutekano w'igihugu.
19[6] Kubera ibyo ntegetse ko abo bantu bavuzwe na Hamani, Minisitiri wacu w'intebe, baba abagore n'abana bicwa bose ntihagire usigara. Ni abanzi bacu ntituzabababarira. Iri tegeko rigomba gukurikizwa, uhereye ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa cumi n'abiri ari ko Adari muri uyu mwaka.
20[7] Abo bantu bateye imidugararo igihe kirekire bazapfa urupfu rubi mu munsi umwe, maze guhera icyo gihe ubutegetsi bwacu buzagire amahoro n'umutekano.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.