1Nyuma y'ibyo Pawulo ava Atene ajya i Korinti.
2Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n'umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo
3kandi kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, aguma iwabo bakorana uwo murimo.
4Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw'Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n'Abagereki.
5Silasi na Timoteyo bamaze kuhagera baturutse muri Masedoniya, Pawulo yihatira kuvuga Ubutumwa bw'Imana yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Kristo.
6Bo baramurwanya baranamusebya, Pawulo aherako akunguta imyambaro ye arababwira ati: “Amaraso yanyu arabahame! Jye ndi umwere. Uhereye ubu nigiriye mu banyamahanga.”
7Nuko ava aho ajya kuba mu rugo rw'umuntu witwa Titiyo Yusito wubahaga Imana, akaba atuye iruhande rw'urusengero rw'Abayahudi.
8Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.
9Hanyuma Nyagasani abonekera Pawulo nijoro, aramubwira ati: “Ntutinye, ahubwo emera uvuge we guceceka
10kuko ndi kumwe nawe. Nta n'umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.”
11Nuko Pawulo aguma i Korinti, ahamara umwaka n'igice yigisha abaho Ijambo ry'Imana.
12Ubwo Galiyo yatwaraga Akaya ategekera Abanyaroma, Abayahudi bahuza inama yo gufata Pawulo bamujyana mu rukiko,
13baramurega bati: “Uyu muntu aroshya abantu gusenga Imana mu buryo bunyuranyije n'Amategeko.”
14Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, nimwumve! Iyo bijya kuba ubugome murega uyu muntu cyangwa ubugizi bwa nabi, najyaga kubihanganira nkabatega amatwi.
15Naho ubwo ari impaka zishingiye ku nyigisho no ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize. Sinshaka kuba umucamanza wa bene ibyo!”
16Nuko abirukana mu rukiko.
17Bose basumira Sositeni umuyobozi w'urusengero rw'Abayahudi, bamukubitira imbere y'urukiko. Ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.
Pawulo asubira Antiyokiya18Pawulo yamaze indi minsi myinshi i Korinti. Hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato agana muri Siriya, ari kumwe na Purisila na Akwila. Atarava i Kenkireya abanza kwiyogoshesha, kubera umuhigo yahize.
19Bageze Efezi Pawulo ahasiga Purisila na Akwila, we yinjira mu rusengero ajya impaka n'Abayahudi.
20Bamusaba kuhatinda ntiyabakundira,
21ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.”
Nuko afata ubwato ava Efezi.
22Ageze i Kayizariya ava mu bwato, ajya kuramutsa ab'itorero rya Kristo ry'i Yeruzalemu, hanyuma ajya Antiyokiya.
Pawulo atangira urugendo rwa gatatu23Ahamaze igihe arahava akomeza urugendo, anyura mu ntara za Galati na Furujiya, akomeza abigishwa ba Kristo bose.
Apolo ari Efezi n'i Korinti24Icyo gihe Umuyahudi witwa Apolo ukomoka Alegisanderiya, yageze Efezi. Yari umugabo uzi kuvuga akaba n'umuhanga mu Byanditswe.
25Yari yarigishijwe Inzira ya Nyagasani kandi akavuga ibyerekeye Yezu, akabyigisha uko biri ahimbawe ari mu birere. Nyamara kandi yari asobanukiwe gusa ibyerekeye ukubatiza kwa Yohani.
26Apolo uwo atangira kuvugira mu rusengero ashize amanga. Purisila na Akwila bamaze kumwumva bamujyana imuhira, maze bamusobanurira inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.
27Hanyuma igihe Apolo yiyemeje kujya muri Akaya, abavandimwe bo mu mujyi wa Efezi bamuteye inkunga, bandikira abigishwa ba Kristo bo muri Akaya ngo bazamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro kenshi abemeye Yezu babikesha ubuntu bw'Imana.
28Yagishaga Abayahudi impaka mu ruhame akabatsinda, atanga Ibyanditswe ho umugabo yuko Yezu ari Kristo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.