1Intumwa za Kristo n'abavandimwe bari muri Yudeya yose bumva ko n'abatari Abayahudi bakiriye Ijambo ry'Imana.
2Nuko Petero agarutse i Yeruzalemu abavugaga ko gukebwa ari ngombwa bamugisha impaka, baramunegura bati:
3“Ubonye ngo uragenderera abatakebwe ukanasangira na bo?”
4Petero abatekerereza uko byagenze kose abikuye ruhande ati:
5“Nari mu mujyi w'i Yope nsenga maze ndabonekerwa. Mbona ikintu cyamanukaga gisa n'umwenda munini urambuye, gifashwe ku mitwe ine. Kiva mu ijuru kingera iruhande.
6Nkirungurutsemo mbona amatungo n'ibikoko n'ibikururuka hasi n'inyoni.
7Nuko numva ijwi ry'umbwira ati: ‘Petero, haguruka ubage urye!’
8Ndamusubiza nti ‘Oya Nyagasani! Sinigeze nkoza mu kanwa ikintu cyose kitaribwa cyangwa gihumanya!’
9Nongera kumva iryo jwi ry'uvugira mu ijuru ati: ‘Icyo Imana yahumanuye ntukacyite igihumanya.’
10Ibyo bisubirwamo gatatu, hanyuma ibyo bintu byose bisubizwa mu ijuru.
11Ako kanya abagabo batatu bantumweho baraza baturutse i Kayizariya, baba bageze ku nzu nari ncumbitsemo.
12Mwuka ambwira kujyana na bo nta kugingimiranya. Abo bavandimwe batandatu b'i Yope turajyana, twinjira mu nzu ya Koruneli.
13Adutekerereza ukuntu yabonye umumarayika ageze iwe, akamubwira ati: ‘Ohereza umuntu i Yope, utumize Simoni wahimbwe Petero.
14Azakubwira uburyo wowe n'abo mu rugo rwawe mwese mwakizwa.’
15Ngitangira kuvuga Mwuka Muziranenge aramanuka abajyaho, nk'uko natwe yatujeho rugikubita.
16Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’
17None rero niba Imana yarabagabiye impano imwe n'iyo natwe twahawe cya gihe twemeraga Nyagasani Yezu Kristo, ndi nde wo kurwanya imigambi yayo?”
18Babyumvise batyo bahita batuza, maze basingiza Imana bati: “Erega n'abatari Abayahudi Imana yabashoboje kwihana kugira ngo bagire ubugingo buhoraho!”
Itorero rya Kristo ryo mu mujyi wa Antiyokiya19Abemera Kristo batatanijwe n'amakuba yabaye igihe Sitefano yicwaga. Bamwe muri bo bagiye muri Fenisiya, abandi muri Shipure n'abandi Antiyokiya, batangariza Ijambo ry'Imana Abayahudi bonyine.
20Nyamara bamwe muri abo bigishwa ba Kristo bakomokaga muri Shipure no muri Sirene, bageze Antiyokiya bavugana n'abatari Abayahudi, babagezaho Ubutumwa bwiza bwerekeye Nyagasani Yezu.
21Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.
22Iyo nkuru igera ku itorero rya Kristo ry'i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba Antiyokiya.
23Agezeyo abona ukuntu Imana yahaye abo bantu umugisha biramushimisha, ni ko kubihanangiriza ngo bakomere kuri Nyagasani babikuye ku mutima.
24Barinaba yari umuntu mwiza wuzuye Mwuka Muziranenge no kwizera Kristo. Bityo abantu benshi biyongera ku bemeraga Nyagasani.
25Barinaba aherako ajya i Tarisi gushaka Sawuli.
26Amubonye bagarukana Antiyokiya. Bamara umwaka wose mu itorero rya Kristo ryaho, bigisha abantu benshi. Abigishwa ba Kristo b'i Antiyokiya ni bo babaye aba mbere mu kwitwa “Abakristo”.
27Icyo gihe habonetse abahanuzi bavuye i Yeruzalemu, bajya Antiyokiya.
28Umwe muri bo witwaga Agabo akoreshejwe na Mwuka w'Imana, arahaguruka ahanura ko ku isi yose hagiye gutera inzara ikomeye (koko ni ko byabaye ku ngoma y'umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo).
29Noneho abigishwa ba Kristo bakurikije uko umuntu wese yifite, biyemeza kugira icyo batanga cyo gufasha abavandimwe bari batuye muri Yudeya.
30Babigenza batyo izo mfashanyo baziha Barinaba na Sawuli, na bo bazishyikiriza abakuru b'Umuryango wa Kristo i Yeruzalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.