Ukuvanwa mu Misri 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Uhoraho asubiza Musa ati: “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!”

Imana isezeranira Musa gukiza Abisiraheli

2Imana irongera ibwira Musa iti: “Ndi Uhoraho.

3Nabonekeye Aburahamu na Izaki na Yakobo mbabwira ko nitwa Imana Nyirububasha, ariko sinababwira ko irindi zina ryanjye ari Uhoraho.

4Nagiranye na bo Isezerano ryo kubaha igihugu cya Kanāni, babagamo ari abanyamahanga.

5Numvise kandi amaganya y'Abisiraheli bakandamijwe n'Abanyamisiri, maze nibuka Isezerano ryanjye.

6None genda umbwirire Abisiraheli uti: ‘Ndi Uhoraho. Nzabakura mu mirimo y'agahato mukoreshwa n'Abanyamisiri. Nzabacunguza ububasha bukomeye kandi mpane ababakandamije.

7Nzabagira ubwoko bwanjye maze mbabere Imana. Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, igihe nzaba mbakuye mu mirimo y'agahato Abanyamisiri babakoresha.

8Nzabajyana mu gihugu narahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo, nkibahe ho gakondo. Ni jye Uhoraho ubivuze!’ ”

9Nuko Musa abibwira Abisiraheli, ariko ntibabyemera kubera ko imirimo y'agahato yari yaratumye biheba.

10Uhoraho abwira Musa ati:

11“Genda ubwire umwami wa Misiri areke Abisiraheli bave mu gihugu cye!”

12Ariko Musa asubiza Uhoraho ati: “Dore n'Abisiraheli banze kunyumvira, none umwami wa Misiri yanyumvira ate kandi ntazi kuvuga neza?”

13Uhoraho abwira Musa na Aroni kujya kureba Abisiraheli n'umwami wa Misiri, kugira ngo babamenyeshe ko Uhoraho ategetse ko Abisiraheli bava muri icyo gihugu.

Ibisekuruza bya Musa na Aroni

14Dore abatware b'imiryango ya ba sekuruza.

Abahungu ba Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Rubeni.

15Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, yabyaranye n'Umunyakanānikazi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Simeyoni.

16Abahungu ba Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Levi yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi. Dore amazina y'abakomoka ku bahungu be.

17Abakomoka kuri Gerishoni ni Libuni na Shimeyi n'imiryango yabo.

18Abahungu ba Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Kehati yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'itatu.

19Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Levi.

20Amuramu arongora nyirasenge Yokebedi, babyarana Aroni na Musa. Amuramu yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi.

21Abahungu ba Yisehari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.

22Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

23Aroni arongora Elisheba umukobwa wa Aminadabu akaba na mushiki wa Nahasoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

24Abahungu ba Kōra ni Asiri na Elikana na Abiyasafu. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Kōra.

25Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi.

Abo ni bo batware b'amazu y'Abalevi.

26Aroni na Musa ni bo Uhoraho yategetse gukura y'Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, bakurikije imiryango yabo.

27Ni na bo babwiye umwami wa Misiri ngo areke Abisiraheli bagende.

Uhoraho yongera gutuma Musa ku mwami wa Misiri

28Igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa mu Misiri,

29yaramubwiye ati: “Ndi Uhoraho. Ubwire umwami wa Misiri icyo ngutuma cyose.”

30Musa aramusubiza ati: “Umwami yanyumva ate kandi ntazi kuvuga neza?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help