Zaburi 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana ni yo irenganura

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Dawidi.

2Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara.

Ubwo nari mu makuba warangobotse,

n'ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye.

3Mwa bantu mwe, muzantesha agaciro mugeze ryari?

Muzakunda ibitagira umumaro mugeze ryari?

Ese ibinyoma byo muzabishyigikira mugeze ryari?

Kuruhuka.

4Nimumenye ko Uhoraho yitoranyirije indahemuka,

Uhoraho iyo mutakambiye arantabara.

5Nimurakara ntibikabatere gukora icyaha,

nijoro muryamye mujye mubitekereza mutuje.

Kuruhuka.

6Nimuture ibitambo bikwiye,

mubiture Uhoraho mumwiringire.

7Benshi baravuga bati:

“Icyaduha ishya n'ihirwe.

Uhoraho, turebane impuhwe utwakire.”

8Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane,

ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse,

n'ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane.

9Nzajya ndyama nsinzire nta cyo nishisha,

kuko Uhoraho, ni wowe wenyine umpa amahoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help