1Uhoraho akomeza kubwira Abisiraheli ati: “Ntimukiremere ibigirwamana cyangwa amashusho asengwa, ntimugashinge mu gihugu cyanyu inkingi z'amabuye cyangwa amabuye abajweho amashusho kugira ngo muyasenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
2Mujye mwizihiza isabato kandi mwubahirize Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho.
3“Nimwumvira amategeko yanjye mukitondera amabwiriza yanjye mukayakurikiza,
4nzabaha imvura mu bihe byayo, ubutaka buzarumbuka n'ibiti byanyu bizera imbuto.
5Muzasarura byinshi ku buryo isarura ry'ingano rizageza mu isarura ry'imizabibu, iryo sarura na ryo rikageza mu ibiba. Muzarya muhāge kandi muture mu gihugu cyanyu mu mutekano.
6Igihugu cyanyu nzagiha amahoro maze muryame nta cyo mwikanga. Nzamenesha inyamaswa z'inkazi, kandi nta n'uzongera kubarwanya.
7Muzirukana abanzi banyu mubicishe inkota.
8Nubwo mwaba batanu gusa muzirukana ijana, naho mwaba ijana mwirukane ibihumbi icumi maze mubicishe inkota.
9Nzabaha umugisha mwororoke mugwire, nkomeze Isezerano nagiranye namwe.
10Muzaba mutararangiza ibyo mwahunitse igihe muzongera gusarura, ndetse muzabisohora kugira ngo mubone aho muhunika ibishya.
11Nzatura hagati muri mwe kandi sinzabatererana.
12Nzagendana namwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye.
13Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, kugira ngo mwe gukomeza kuba inkoreragahato. Nabavanye mu buja none mufite amahoro asesuye.
Ibihano bizahanishwa abatumvira Uhoraho(Ivug 28.15-68)14“Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mabwiriza yose, nzabahana.
15Nimwanga amateka natanze mugasuzugura ibyemezo nafashe, kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye yose, bigatuma mwica Isezerano nagiranye namwe,
16muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n'indwara z'umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye.
17Nzabatererana maze abanzi banyu babigarurire babategeke, ndetse muhunge nta wubirukanye.
18“Ibyo nibidatuma munyumvira, icyo gihano nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu.
19Nzabacisha bugufi mbamaremo agasuzuguro. Nzabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk'urutare.
20Muzavunikira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazongera kwera, n'ibiti byanyu ntibyongere kwera imbuto.
21“Nimukomeza kwigira nk'abanzi ntimunyumvire, igihano cyanyu nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu.
22Nzabateza inyamaswa z'inkazi zice abana banyu zirimbure n'amatungo yanyu, namwe zibatsembe ku buryo amayira yanyu azabura abayanyuramo.
23“Ibyo nibidatuma mwihana mugakomeza kwigira nk'abanzi,
24nanjye nzababera nk'umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu.
25Nzabateza intambara kubera ko mwishe Isezerano nagiranye namwe, nimuhungira mu mijyi nzabateza icyorezo maze abazaba babagose babigarurire.
26Nzatuma mubura ibyokurya ku buryo abagore icumi bazajya bateka mu ifuru imwe gusa, maze ibyo babagaburiye bye kubahāza.
27“Ibyo nibidatuma munyumvira mugakomeza kwigira nk'abanzi,
28nanjye nzabarakarira nk'umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu.
29Inzara izatuma murya abana banyu.
30Aho muzasengera ibigirwamana nzahasenya, menagure n'inkingi z'amabuye muzaba mweguriye izuba. Nzarunda intumbi zanyu hejuru y'ibimene by'ibigirwamana muzasenga, nzabatererana.
31Nzarimbura imijyi yanyu, n'ingoro muzasengeramo nzihindure amatongo. Sinzaba ngishimishwa n'impumuro y'amaturo yanyu atwikwa.
32Igihugu cyanyu nzagisenya, ku buryo abanzi bazacyigarurira bazumirwa.
33Nzabateza intambara maze mbatatanyirize mu mahanga. Igihugu cyanyu kizahinduka itongo n'imijyi yanyu isenywe.
34“Muzajyanwa ho iminyago mu gihugu cy'abanzi banyu, maze igihugu cyanyu kitigeze kirazwa kiruhuke.
35Igihe cyose kizaba kidatuwemo kizarara, kibone ikiruhuko kitigeze kibona mukigituyemo.
36“Abazacika ku icumu muri mwe bazaba bari mu bihugu by'abanzi, nzabateza ubwoba ku buryo nibumva n'ikibabi kigushijwe n'umuyaga bazikanga. Bazahunga nk'abakurikiwe n'igitero bagwe nta wubirukanye.
37Bazagwirirana nk'abahunze igitero nta wubakurikiye. Ntibazashobora guhangana n'abanzi babo.
38Bazapfira mu mahanga, aho bazaba bajyanywe ho iminyago n'abanzi babo.
39Abazacika ku icumu muri mwe, bazamererwa nabi kubera ibicumuro byabo n'ibya ba sekuruza.
Uhoraho ntazica Isezerano yagiranye n'Abisiraheli40“Ariko igihe kizagera bemere ko bo na ba sekuruza bacumuye, kandi ko banyigometseho bakigira nk'abanzi,
41ari na cyo cyatumye nanjye mbabera nk'umwanzi ngatuma bajyanwa ho iminyago. Icyo gihe bazareka kwinangira bicishe bugufi, maze bemere guhanirwa ibicumuro byabo.
42Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo.
43Igihe cyose bazaba batari muri icyo gihugu kizarara, kandi bazemera guhanirwa ko banze kumvira amategeko n'amabwiriza yanjye.
44Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.
45Nzazirikana Isezerano nagiranye na ba sekuruza nakuye mu Misiri amahanga abibona, kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”
46Ngayo amategeko n'amateka n'amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayashyikirize Abisiraheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.