Mwene Siraki 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Inkomoko y'ubuhanga

1Ubuhanga bwose bukomoka ku Uhoraho,

buhorana na we ubuziraherezo.

2Ni nde washobora kubara ibitonyanga by'imvura?

Ni nde washobora kubara umusenyi wo ku nyanja?

Ni nde washobora kubara iminsi y'ibihe byose?

3Ni nde washobora gupima uburebure bw'ikirere n'ubugari bw'isi?

Ni nde washobora gupima ikuzimu mu nyanja?

4Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose,

ubushishozi bwabayeho kuva kera kose.

6Ni nde wahishuriwe inkomoko y'ubuhanga?

Ni nde wigeze amenya imigambi yabwo?

8Umunyabwenge ni umwe kandi ni we ukwiye kubahwa,

ni Uhoraho wicaye ku ntebe ye.

9Uhoraho ni we waremye ubuhanga,

yarabwitegereje arabucengera,

yabukwije mu biremwa bye byose.

10Imana yabuhaye abantu bose,

yabuhaye by'umwihariko incuti zayo.

Kubaha Uhoraho ni byo sōko y'ubuhanga

11Kubaha Uhoraho bitanga ikuzo n'ishema,

kumwubaha bitera umunezero mwinshi.

12Kubaha Uhoraho binezeza umutima,

kumwubaha bitanga umunezero no kurama.

13Uwubaha Uhoraho azahirwa mu buzima bwe bwose,

azahirwa kugeza ku munsi wo gupfa.

14Kubaha Uhoraho ni byo ntangiriro y'ubuhanga,

ubuhanga bwagenewe indahemuka zibuhabwa zikiri mu nda ya ba nyina.

15Ubuhanga bwabanye n'abantu guhera kera kose,

urubyaro rwabo ruzabwishingikirizaho.

16Kubaha Uhoraho ni bwo buhanga buhanitse,

koko busendereza ibikorwa byabwo mu bantu.

17Amazu yabo buyuzuzamo ibyo bifuza byose,

ibigega byabo byuzura imbuto zabwo.

18Kubaha Uhoraho ni byo kamba ry'ubuhanga,

ni bwo butanga kugubwa neza n'ubuzima buzira umuze.

19Uhoraho yarabwitegereje arabucengera,

yakwirakwije ubumenyi n'ubwenge ku isi,

yahesheje ikuzo ababwitabiriye.

20Kubaha Uhoraho ni byo nkomoko y'ubuhanga,

ubuhanga butanga ubuzima burambye.

Kwihangana no kumenya kwifata

22Umujinya udafite ishingiro ntiwemewe,

koko utuma nyirawo arimbuka.

23Umuntu wihangana ategereza igihe kirekire,

nyamara amaherezo azanezerwa.

24Uwo muntu araceceka agategereza ko igihe kigera,

bityo abantu bose bazamwita umunyabwenge.

Ubuhanga no kubaha Imana

25Ubuhanga buhunitse amagambo y'ubwenge,

nyamara kubaha Imana bitera ishozi umunyabyaha.

26Niba ushaka ubuhanga ujye ukurikiza amategeko,

Uhoraho azabukugabira.

27Koko rero kubaha Uhoraho ni byo buhanga n'ubumenyi,

ubudahemuka n'ubwitonzi ni byo bishimisha Imana.

28Ntukareke kubaha Uhoraho,

ujye umusenga nta buryarya.

29Ujye wirinda kuryarya abandi,

ujye umenya kwifata mu byo uvuga.

30Ntukishyire hejuru utazavaho ugwa ugakorwa n'ikimwaro.

Koko rero Uhoraho azagaragaza amabanga yawe,

azagukoza isoni ku mugaragaro kuko wanze kumwubaha,

bityo umutima wawe ukaba wuzuye uburyarya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help